RFL
Kigali

Gad Banger warahuye ubumenyi ku Nyundo yashyize hanze indirimbo ya mbere yitwa "Uzibuke"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/07/2024 14:52
1


Gad Byiringiro ukoresha izina rya Gad-Banger mu muziki, akaba umunyempano unafite ubumenyi mu muziki, yashyize hanze indirimbo ya mbere yitwa "Uzibuke".



Gad Banger yavutse tariki 23/10/2003, avukira mu muryango w'abakristo, akura asenga kandi airimba muri korali. Nyuma yaje gusobanukirwa ko afite impano yo kuririmba, agana ishuri rya muzika rya Rwanda School Art and Music rizwi nka Nyundo Music School.

Kuri ubu ngubu uyu musore w'impano ikomeye yarangije kwiga amasomo ya muzika, atangira urugendo rwo kuririmba mu giti cye mu muziki wa Gospel. Ni umwe mu baramyi batanga icyizere bitewe n'ubuhanga bwe n'impano ye itangaje nk'uko byumvikana mu ndirimbo ye ya mbere yitwa "Uzibuke".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Gad Banger yavuze ko iyi ndirimbo "Uzibuke" yayihimbye mu gukomeza imitima y'abantu kandi "mbibutsa ko ibyo Imana yavuganye natwe izabisohora kandi tunarushaho kuzirikana ko ari Imana ibigena kandi tukazakomeza no kuyoboka inzira twatangiye no mu gihe amasezerano azabe yarasohoye."

Uyu muramyi yavuze ko ingamba ze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ugukomeza gukora cyane asakaza ku Isi ubutumwa bwiza n'urukundo rw'Imana. Aragira ati "Ingamba ni ugukomeza kwamamaza ubuntu n'urukundo rw'Imana mu bantu bayo".


Gad Banger yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Uzibuke'


Gad Banger w'imyaka 21 y'amavuko yerekanye ko ari uwo guhangwa amaso


Umuziki wa Gospel wungutse umuramyi w'agatangaza

UMVA INDIRIMBO YA MBERE YA GAD BANGER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elyse 2 months ago
    Umuhungu wacu nakomereza Aho Kandi imana ikomeze umuharurire inzira .murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND