FPR
RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro ibyiza Imana yabahaye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/06/2024 16:00
0


Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 ,yavuze ko abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro ibyiza Imana yabahaye birimo imisozi ndetse n'ikivu.



Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024,ubwo yarari kuri Site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi , ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa munani nyuma yo kuva mu karere Nyamasheke ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu.

Chairman wa w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu ijambo yagejeje ku baturage ibihumbi biganjemo abo mu karere ka Karongi na Rutsiro bari baje kumureba yatangiye avuga ko uwubaka u Rwanda agira aho ahera .

Ati" Uwubaka u Rwanda nyine agira naho ahera hari ibyo tunasanga tuvuka tugasanga ahongaho. Usibye bariya bashatse kwiyitirira ikivu ariko ubundi Abanyarwanda bose bagisanze hano. 

Ha nyuma n'abantu rero twese,abantu bagira ibintu bavukana ,bakurana ,ari ubwenge ari amaboko n'ibindi. Ibyo byose ni ibyo kubakiraho.Ibyo Imana yaduhaye tuvuka ,ubwo bwenge turabwongera ubwo tukamenya tukabikoresha twubaka ibindi. 

Ari kiriya Kivu n'ibindi n'iyi misozi ndetse ihora itatse u Rwanda byose tugomba kubibyaza umusaruro. Ari no mu misozi hari ibiyirimo ,ubwo rero duhera aho ngaho tukaba ibikorwa remezo" .

Perezida Kagame yakomeje abwira abaturage b'i Karongi na Rutsiro ko bagomba kugira ubuzima bwiza ndetse n'uburezi.

Ati" Minisitiri w'ubuzima yari amaze kutubwira ibikorwa bimaze gukorwa mu bijyanye n'ubuzima,tugomba kugira ubuzima bwiza. 

Tugomba kugira ubuzima bwiza kugira ngo tubone uko twubakira kuri bya bindi dusanganwe. Ubuzima rero ,mbere yaho banatubwiye n'iby'uburezi,uriya musore waruri hariya ndetse n'inkumi yamubanjirije batubwiye ibyo bamaze kugeraho nabo ku giti cyabo.

Niko kwiyubaka rero,kwiyubaka nk'abantu,buri umwe ku giti cye ndetse bisumbye twese hamwe dufatanyije tukubaka u Rwanda ndetse tukubaka umutekano".

Kagame  yakomeje ayanga urugero rw'ukuntu kera yigeze kujya mu karere ka Karongi agasanga hari abanyarwanda bagiye muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa nyuma bakaza kubacyura mu Rwanda ndetse anavuga ko n'abakiriyo nabo bazaza bagatuzwa.

Ati" Ndibuka bimaze kuba kera, ngira ngo byari 96 hari ubwo naje naho ,naje hano nsanga igice cy'abanyarwanda kiri hano naho ikindi kiri hakurya y'amazi muri Congo. 

Mu byo nababwiye icyo gihe narabwiye ngo abo banyarwanda bari hakurya turashaka ko bataha kandi turashaka ko bataha ku neza. Kandi koko twarabacyuye baratashye ndetse hataha benshi, bakeya bashakaga gutera ibibazo abo basigarayo bamwe muri bo wenda baracyariyo cyangwa bagiye ahandi. 

Nabo bazaza kandi bazaza kuneza nabo tubakire tubatuze nk'Abanyarwanda bikorere ibyo bashaka gukora" .

Perezida Kagame kandi yanavuze ko nyuma yo kugira umutekano ikindi kiba gikurikiyeho ari ukubaka ubuyobozi bwiza budafata ibigenewe abaturage ngo bubigire ibyabwo.

Ati" Hanyuma ikindi kuva ku mutekano ni ukubaka ubuyobozi bw'inzego kandi ubuyobozi bukora neza,buyobora neza,bugendera kumahame ya FPR nay'u Rwanda rushya na FPR nabo bafatanyije kugira ngo tugeze igihugu cyacu kure.

Kuyobora neza ni ukuvuga ngo umuturage w'u Rwanda ikimugenewe kigomba kumugeraho,agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo ubuyobozi bufata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo,ibyo turabirwanya. Mukwiye kubirwanya namwe,mukwiriye kubyanga".

Chairman w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi nyuma yo kuva mu karere ka Karongi biteganyijwe azakomereza ibikorwa bye bwo Kwiyamamaza mu karere ka Ngoma ku wa Kabiri w'Icyumweru gitaha tariki ya 2 Nyakanga 2024.


Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro ibyiza Imana yabahaye 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND