FPR
RFL
Kigali

Gukorera ubuvugizi abangavu n’umusoro ku butaka - Imihigo ya Cyurimpundu Céline, Umukandida mu Badepite

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2024 11:35
0


Cyurimpundu Céline uhataniye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatangaje ko nagirirwa icyizere azashyira imbere gukorera ubuvugizi abana bo ku muhanda n’abata ishuri kubera imiryango, ndetse no gusaba ko umusoro ku butaka wahindurwa.



Niwe mukandida Depite muto mu bo bahatanye, aho afite Nimero 59 ari nayo izaba imuranga ku rupapuro rw’itora. Ni umwe mu bahagarariye icyiciro cy’Abadepite 30% bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyurimpundu Celine yavuze ko naramuka agiriwe icyizere akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko azagira uruhare mu gufatanya na bagenzi be mu gushakira ibisubizo birambye bikiboneka mu miryango nka gatanya, abana bata amashuri, abana bo ku muhanda n’ibindi.

Ariko kandi azakora ubuvugizi ku kibazo cy’ubutaka, aho azasaba ko bwajya busoreshwa ‘hagendewe ku musaruro umuntu abukuramo’.

Cyurimpundu Céline anavuga ko azakora ubuvugizi ku bishanga byahawe ba rwiyemezamirimo bitakoreshejwe neza ‘bisubizwe abaturage babibyaza umusaruro’.

Kandi azafatanya na bagenzi be gukorera ubuvugizi abajyanama b’ubuzima bongerewe ubushobozi bahabwe imiti irinda gusama kugirango ijye ifasha abangavu bari munsi y’imyaka y’ubukuru kuko ‘abenshi usanga batazi cyangwa basanga inda kubera kutamenya’.

Mu mihigo ye harimo no gukora ubuvugizi inzego zibishinzwe zikagabanya ubwishingizi wa Motto kuko ‘burahanditse. Akomeza ati “Nzakora ubuvugizi abasaza bahabwe ibizami bya ‘Permis’ byabo kugirango bajye babona uko bava ahantu hamwe bajya ahandi ariko ntibazitwarireho abagenzi.”

Uyu mugore yavuze ko guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko byaturutse cyane ku ishyaka amaranye igihe cyo kuvugira rubanda.

Ati “Umwihariko wanjye n’uko maze igihe kinini nkora ubuvugizi kandi nabitangiye mbere y’uko ngira igitekerezo cyo kuba umukandida depite.”

Yungamo ati “Ibikorwa byanjye byagiriye umumaro abaturage b’ingeri zose harimo abahinzi, aborozi, abajyanama b’ubuzima, ibyamamare n’abandi.” 

Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n'icungamutungo akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda aho yize amasomo ajyanye n'ibyo yize mu mashuri yisumbuye. Ni umubyeyi wubatse. 

Cyurimpundu Céline yatangaje ko yiyemeje guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko kubera imbaraga ashaka gushyira mu kuvuganira umuryango


Cyurimpundu Céline yavuze ko azita cyane kuri gahunda zijyanye no guteza imbere ubuzima


Cyurimpundu Céline yagaragaje ko hari ikibazo cyane cyane mu bijyanye n’umusoro w’ubutaka 


Cyurimpundu amaze igihe akora ibikorwa bigera ku bantu, bityo yifuje gukomeza gukora ubuvugizi


Imwe mu migabo n’imigambo Cyurimpundu Céline ashaka kuzashyira mu bikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND