Cyurimpundu Céline uhataniye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatangaje ko nagirirwa icyizere azashyira imbere gukorera ubuvugizi abana bo ku muhanda n’abata ishuri kubera imiryango, ndetse no gusaba ko umusoro ku butaka wahindurwa.
Niwe mukandida Depite muto mu bo bahatanye, aho afite Nimero 59 ari nayo izaba imuranga ku rupapuro rw’itora. Ni umwe mu bahagarariye icyiciro cy’Abadepite 30% bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyurimpundu Celine yavuze ko naramuka agiriwe
icyizere akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko azagira uruhare mu gufatanya na bagenzi
be mu gushakira ibisubizo birambye bikiboneka mu miryango nka gatanya, abana
bata amashuri, abana bo ku muhanda n’ibindi.
Ariko kandi azakora ubuvugizi ku kibazo cy’ubutaka, aho
azasaba ko bwajya busoreshwa ‘hagendewe ku musaruro umuntu abukuramo’.
Cyurimpundu Céline anavuga ko azakora ubuvugizi ku bishanga
byahawe ba rwiyemezamirimo bitakoreshejwe neza ‘bisubizwe abaturage babibyaza
umusaruro’.
Kandi azafatanya na bagenzi be gukorera ubuvugizi abajyanama
b’ubuzima bongerewe ubushobozi bahabwe imiti irinda gusama kugirango ijye ifasha
abangavu bari munsi y’imyaka y’ubukuru kuko ‘abenshi usanga batazi cyangwa
basanga inda kubera kutamenya’.
Mu mihigo ye harimo no gukora ubuvugizi inzego zibishinzwe
zikagabanya ubwishingizi wa Motto kuko ‘burahanditse. Akomeza ati “Nzakora
ubuvugizi abasaza bahabwe ibizami bya ‘Permis’ byabo kugirango bajye babona uko
bava ahantu hamwe bajya ahandi ariko ntibazitwarireho abagenzi.”
Uyu mugore yavuze ko guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga
Amategeko byaturutse cyane ku ishyaka amaranye igihe cyo kuvugira rubanda.
Ati “Umwihariko wanjye n’uko maze igihe kinini nkora ubuvugizi kandi nabitangiye mbere y’uko ngira igitekerezo cyo kuba umukandida depite.”
Yungamo ati “Ibikorwa byanjye byagiriye umumaro abaturage b’ingeri zose harimo abahinzi, aborozi, abajyanama b’ubuzima, ibyamamare n’abandi.”
Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n'icungamutungo akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda aho yize amasomo ajyanye n'ibyo yize mu mashuri yisumbuye. Ni umubyeyi wubatse.
Cyurimpundu Céline yatangaje ko yiyemeje guhatanira kwinjira
mu Nteko Ishinga Amategeko kubera imbaraga ashaka gushyira mu kuvuganira
umuryango
Cyurimpundu Céline yavuze ko azita cyane kuri gahunda
zijyanye no guteza imbere ubuzima
Cyurimpundu Céline yagaragaje ko hari ikibazo cyane cyane mu bijyanye n’umusoro w’ubutaka
Cyurimpundu amaze igihe akora ibikorwa bigera ku bantu, bityo yifuje gukomeza gukora ubuvugizi
Imwe mu migabo n’imigambo Cyurimpundu Céline ashaka
kuzashyira mu bikorwa
TANGA IGITECYEREZO