FPR
RFL
Kigali

Gasabo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kuzatora Paul Kagame ijana ku ijana - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/07/2024 9:46
0


Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, bahize kuzatora 100% umukandida ubahagarariye mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri uku kwezi ari we Nyakubahwa Paul Kagame.



Ni mu muhango wo kumwamamaza wabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024 aho Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, bahuriye kuri Rugende Park.

Uyu muhango wabanjirijwe n’akarasisi k’imodoka zavuye ku Biro by’Umurenge wa Rusororo kugera i Rugende aho igikorwa nyirizina cyabereye, Abitabiriye kandi basusurukijwe n’aba-acrobats mu dukoryo twinshi cyane.

Kazayire Venancie, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma Perezida Kagame yongera gutorwa kuko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, acyura impunzi n’ibindi.

Ati: “Yahagaritse Jenoside, agarura impunzi zari zarahunze igihugu, yongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka muri gahunda ya Girinka”.

“Ibikorwa bya Kagame birivugira, kwivuriza hafi kuri Mituweli ndetse na Poste de Sante n’abajyanama b’ubuzima. Yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza imbere ikoranabuhanga, mbese yaduhaye Isi mu biganza”

Isimbi Hycenthe we yagize ati: ”Paul Kagame yaciye nyakatsi bigera aho yubatse imidugudu mu tugari twa Kinyana na Gasagara, uburezi kuri bose aho buri kagari muri Rusororo gafite ikigo cy’ishuri.”

Rugamba Egide, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, yavuze ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira uwabibagejejeho.

Ati “Uyu munsi turi mu byishimo byo kwishimira ibyo twagezeho kandi dufite aho tugana, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dushyigikira uwabitugejejeho Kagame Paul”.

Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo biyemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 bagomba kuzatora Perezida Kagame 100%.



Rugamba Egide Chaiman wa  FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo yemeje ko bagomba kuzatoza 100%




Byari ibirori bikomeye mu kwamamaza Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND