Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, bahize kuzatora 100% umukandida ubahagarariye mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri uku kwezi ari we Nyakubahwa Paul Kagame.
Ni
mu muhango wo kumwamamaza wabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena
2024 aho Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo Murenge wa Rusororo, mu Karere ka
Gasabo Umujyi wa Kigali, bahuriye kuri Rugende Park.
Uyu
muhango wabanjirijwe n’akarasisi k’imodoka zavuye ku Biro by’Umurenge wa
Rusororo kugera i Rugende aho igikorwa nyirizina cyabereye, Abitabiriye kandi
basusurukijwe n’aba-acrobats mu dukoryo twinshi cyane.
Kazayire
Venancie, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma
Perezida Kagame yongera gutorwa kuko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, acyura impunzi
n’ibindi.
Ati: “Yahagaritse Jenoside, agarura impunzi zari zarahunze igihugu, yongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka
muri gahunda ya Girinka”.
“Ibikorwa
bya Kagame birivugira, kwivuriza hafi kuri Mituweli ndetse na Poste de Sante
n’abajyanama b’ubuzima. Yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza imbere
ikoranabuhanga, mbese yaduhaye Isi mu biganza”
Isimbi
Hycenthe we yagize ati: ”Paul Kagame yaciye nyakatsi bigera aho yubatse imidugudu
mu tugari twa Kinyana na Gasagara, uburezi kuri bose aho buri kagari muri Rusororo
gafite ikigo cy’ishuri.”
Rugamba
Egide, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, yavuze ko
bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira uwabibagejejeho.
Ati
“Uyu munsi turi mu byishimo byo kwishimira ibyo twagezeho kandi dufite aho
tugana, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dushyigikira uwabitugejejeho Kagame
Paul”.
Abaturage
bo mu Murenge wa Rusororo biyemeje ko mu matora ya Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 bagomba kuzatora
Perezida Kagame 100%.
Rugamba Egide Chaiman wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo yemeje ko bagomba kuzatoza 100%
TANGA IGITECYEREZO