FPR
RFL
Kigali

Nyamasheke: Dr Frank Habineza azashyiraho ikigo cyigisha gutwara ubwato natorwa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:1/07/2024 17:47
0


Nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Rusizi, Dr Frank Habineza yageze mu karere ka Nyamasheke, avuga ko naramuka atowe azashyiraho amashuri yigisha imyuga by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke hakazashyirwaho ishuri ryigisha gutwara ubwato.



Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2024, Ishyaka Green party riyobowe na Dr Frank Habineza, ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’iburengerazuba hafi y’umupaka w’u Rwanda na DRC.

Nyuma yo gukorera mu karere ka Rusizi, ibikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Kibogora.

Nk’uko abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bari babimenyeshejwe, ku isaha ya saa Munani ni bwo bamwe mu barwanashyaka ba Green Party ndetse n’abakandida b’iri shyaka mu matora y’ingeri zitandukanye bari bahageze.

Ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, Dr Frank Habineza yavuze ko naramuka atorewe kuyobora Igihugu azakuraho burundu ibigo bifunga abantu akenshi bita ‘Inzererezi’ kuko akenshi abantu barimo baba bazira ubusa.

Uretse ibyo kandi, Dr Frank Habineza yavuze ko naramuka atowe azashyiraho uburyo bwo kwigisha imyuga muri buri murenge byumwihariko muri aka karere ka Nyamasheke akazashyiraho ishuri ryigisha gutwara ubwato.

Dr Frank yagize ati "Hano murabizi ko muturanye n’ikiyaga. Mukenera kugenda mu mazi ndetse no kugirana ubuhahirane n’ibindi bihugu by’ibituranyi kandi mukoresheje inzira y’amazi. Nimuramuka rero muntoye, icyo kibazo cy’urugendo rw’amazi kizaba gishize. 

Tuzashyiraho ishuri muri buri Murenge ryigisha imyuga by'umwihariko mu karere ka Nyamasheke hashyirweho ishuri ryigisha gutwara ubwato ndetse rigatanga na ‘Permit’ ku basoje amasomo muri ayo mashuri.”

Dr Frank Habineza yavuze kandi ko Abanyarwanda nibamugirira icyizere bakamutora buri munyarwanda wese azagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi meza cyane.

Yongeye gushishikariza abaturage bose bo mu karere ka Nyamasheke kuzatora ku kirango cya Kagoma ndetse no ku ifoto ye mu gihe baba bifuza impinduka zigaragarira buri wese no kwishyira no kwizana kwa buri muturage.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND