FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: Portugal ya Cristiano Ronaldo wari wabanje kuyitanga yageze muri 1/4

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/07/2024 4:41
0


Ikipe y'igihugu ya Portugal ya Cristiano Ronaldo wari wabanje kuyitanga arata penariti, yasezereye iya Slovenia, yerekeza muri 1/4 cy'irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage, ibifashijwemo n'umunyezamu Diogo Costa.



Ni umukino wa 1/8 wakinwe kuri uyu wa Mbere ukinirwa kuri Stade iherereye mu mujyi wa Stuttgart. Umukino watangiye ikipe y'Igihugu ya Portugal isatira ku cyane binyuze mu mipira Bruno Fernandes yahinduraga imbere y'izamu maze rutahizamu, Cristiano Ronaldo na Rafaël Leão bakagerageza kuyishyira mu izamu ariko bikaba  ikibazo.

Ibi byakomeje ikipe y'igihugu ya Portugal ibona uburyo bwinshi imbere y'izamu nk'aho  Bernardo Silva yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ashakisha umutwe wa Cristiano Ronaldo birangira bidakunze, Bruno Fernandes nawe agerageje biranga.

Kugera ku munota wa 35, abasore ba Portugal bakomeje kotsa Slovenie igitutu binyuze mu bakinnyi bayo barimo Vitanha, Bruno Fernandes, Rafaël Leão na Cristiano Ronaldo, gusa umunyezamu Oblak akaba ikibazo .

Ikipe y'igihugu ya Slovenia yaje kubona amahirwe mbere yuko igice cya mbere kirangira aho Benjamin Sesko yazamukanye umupira yiruka maze arekura ishoti rikomeye cyane gusa birangira Diogo Costa atabaye.

Portugal yatangiye igice cya kabiri ikomeza kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Slove. Ku munota wa 61, Benjamin Sesko wa Slovenia yongeye kubona amahirwe nyuma yo gusiga ba myugariro ariko arekuye ishoti umupira unyura hanze y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 66 Roberto Martínez utoza Portugal yakoze impinduka mu kibuga akuramo  Vitanha, hajyamo Diogo Jota.

Ku munota wa 88, Cristiano Ronaldo yashoboraga kugeza ikipe ye muri ¼ nyuma yo guhabwa umupira na Diogo Jota ariko arekuye ishoti rikomeye n’akaguru k’ibumoso umunyezamu Jan Oblak awukuramo icyizere kiratikira.

Nyuma y’iminota ine y’inyongera umusifuzi Daniele Orsato yahushye mu ifirimbi yanzura ko umukino urangira bikiri 0-0 bituma hitabazwa iminota 30 y'inyongera kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/4.

Ku munota wa 104 Portugal yabonye penariti ku ikosa ryari rikorewe Diogo Jota maze itewe na Cristiano Ronaldo birangira umunyezamu wa Slovenia usanzwe afatira Atletico Madrid, Jan Oblak ayikuramo.

Ku munota wa 114, Pepe yakoze ikosa rikomeye Benjamin Sesko amutwara umupira yisanga wenyine n’umuzamu ariko ananirwa kuwurenza umuzamu Diogo Jota awukuramo. 

Iminota 30 yaje kurangira igitego kitaraboneka bituma hitabazwa penariti.

Umunyezamu Diogo Costa yahereye kuri penaliti ya Josip Ilicic akuramo ageza ku ya 3 ya Verbic ajugunya hanze, maze Cristiano Ronaldo, Bruno Fernandes na Bernado Silva barazinjiza ku ruhande rwa Portugal birangira ari penaliti 3-0.

Portugal yahise isanga u Bufaransa muri ¼ cya Euro ya 2024 nyuma y’uko u Bufaransa bwatsinze u Bubiligi bigoranye igitego 1-0.




Byari amarira gusa ubwo Cristiano Ronaldo yari amaze kurata penariti 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND