FPR
RFL
Kigali

Perezida wa CAF yashimiye Perezida Kagame anavuga ko Stade Amahoro iri mu nziza ku Isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/07/2024 19:17
0


Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Tlhopane Motsepe yashimiye Perezida Kagame ku bw’urukundo agirira siporo n’abanyagihugu muri rusange anavuga ko Stade Amahoro iri muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Nyakanga 2024 ubwo yari ari kumwe na Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame, bafungura ku mugaragaro Stade Amahoro nyuma y'uko ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu yakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza.

Perezida wa CAF, Dr Patrice TIhopane yatangiye asuhuza ibihumbi by'abanyarwanda bari muri Sitade Amahoro, avuga ko iri muri Stade nziza ku Isi ndetse ko nk'Abanyafurika bakwiriye guterwa ishema bagashimira Perezida Kagame kuba yarabahaye Stade nziza.

Yagize ati: "Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk'Abanyarwanda, twe nk'Abanyafurika dukwiriye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk'iyi."

Dr Patrice Tlhopane Motsepe yanavuze ko ubutaha yifuza kuzagaruka kuri Stade Amahoro areba Amavubi akina n'ikipe y'igihugu ikomeye ndetse anavuga ko binyuze muri iki gikorwaremezo, u Rwanda ruzabasha kuba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, rukaba mu bihugu bifite amakipe meza muri Afurika no hanze yaho.

Ati: "Ubutaha ninza hano, ndashaka kureba ikipe y'u Rwanda ikina n'ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. Ndashaka gusoza mvuga ko biturutse ku bufasha bwanyu, urukundo rwanyu, impano z’abato, u Rwanda rugiye gutsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba mu ba mbere muri Afurika.

Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye, Perezida Kagame, urakoze ku kwitanga, urakoze ku rukundo rwo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.” 

Stade Amahoro yatashwe ku mugaragaro hanakinirwamo umukino wahuje APR FC na Police FC nyuma yuko hari hakiniwemo uyisogongera wari wahuje Rayon Sports na APR FC.



Perezida wa CAF yashimiye Perezida Kagame ku bw’urukundo agirira siporo n’abanyagihugu muri rusange 


Perezida Kagame na Dr Patrice Tlhopane Motsepe bafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND