FPR
RFL
Kigali

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro, abwira abakiri bato ko nta rwitwazo bafite

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/07/2024 18:01
0


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro, abwira abakiri bato ko nta rwitwazo bafite abasaba gukora cyane.



Kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro nyuma yuko ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu yakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza.

Ni igikorwa cyanitabiriwe na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa (CAF), Patrice Motsepe. Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bitabiriye itahwa rya Stade Amahoro anashimira cyane Perezida wa CAF n'uwa FIFA dore ko ari bo bateye imbaraga u Rwanda zo kuyubaka.

Yagize ati: "Mbere ya byose reka nshimire Perezida wa CAF, umuvandimwe wanjye Patrice Motsepe n'undi muvandimwe Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, bombi baduteye imbaraga zo gushyiraho igikorwaremezo cyiza cya siporo nk'iki.

Bakoze ibintu byinshi kugira ngo bashyigikire u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu by’Abavandimwe by'Afurika kugira bazamure umupira w'amaguru binyuze mu bikorwaremezo nk'ibi mu bihugu byinshi kugira ngo abakiri bato bo muri Afurika bashobore kubona aho batereza imbere banazamurira impano dufite ku mugabane wacu".

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubaka Stade nk'izi bizatuma impano zizamuka ndetse anavuga ko abakiri bato b'umupira w'amaguru mu Rwanda nta rwitwazo bafite ndetse ko bakwiriye gukora cyane bakabarwa mu beza ku mugabane.

Ati: "Mu by'ukuri ibi bizatuma tuzamura impanu zacu nziza aho kugira ngo tuzikure hanze buri gihe. Ariko abantu bazakomeza kugira umudendezo wo kujya aho bashaka hose ariko bashobora no kureba mu rugo kugira ngo bakore n'ibyo bashaka gukora.

Rero mwese ndashaka kubashimira ku bw'uyu munsi, umunsi mwiza kuri twe ku Rwanda n'umupira w'amaguru kandi tuzakora byinshi ndetse tugerageze no gukora neza birushijeho. Rero ubu nta rwitwazo ku mpano zacu z'umupira w'amaguru, mugomba gukora cyane kandi mugomba gukoresha ubwenge ku buryo tubarwa mu beza ku mugabane wacu."

Stade Amahoro yatashwe ku mugaragaro ku munsi u Rwanda rwizihirizaho Umunsi w'Ubwigenge, uba buri tariki 01 Nyakanga. Ni ibirori bikomeye byanabereyemo umukino wahuje APR FC na Police FC, ukaba warangiye ari kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC, ibintu byatumye APR FC yegukana igikombe cya Stade Amahoro Inauguration.

Sitade Amahoro yatashwe nyuma yuko muri Gashyantare 2022 ari bwo imirimo y’ibanze yo kuyubaka yatangiye, ariko ibikorwa nyirizina bitangira muri Kanama 2022 aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.


APR FC yatsinze Police FC mu gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND