Damini Ebunoluwa Ogulu [Burna Boy] yakoze igitaramo gikomeye muri London yongera guca agahigo ko kuzuza inyubako idasanzwe muri uyu murwa, ibintu byatangaje Rajab Abdul Kahali [Harmonize] avuga ko atiyumvisha ko bishoboka.
Mu gitaramo cy’amateka, Burna Boy yandikiye amateka
mashya abahanzi b’Umugabane wa Afurika aba uwa mbe wujuje Stade ya London
Stadium ku nshuro ya Kabiri.
Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera mu
bihumbi 80 kandi yose yari yakubise yuzuye abafana baje kureba umunyabigwi mu
muziki Burna Boy.
Akaba yari yahakoreye igitaramo kiri mu by’uruhererekane
akomeje gukorera hirya no hino ku Isi bishamikiye kuri Album ye yise ‘I
Told Them’.
Harmonize uri mu bihagazeho mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yagaragaje ko byamurenze ndetse atiyumvisha ko umuntu yabasha gukora amateka
nk'ayo anaboneraho kumurata amashimwe.
Mu busanzwe Burna Boy yahuriye muri Kainama na Diamond Platnumz
indirimbo yasohotse mu 2019.
Kugeza ubu kandi Burna Boy ari mu bahanzi bamaze kugwiza ibigwi
ndetse bahenze kuba wabatumira mu gitaramo kuko bisaba agera muri Miliyari
2Frw.
Amaze kuba igishyitsi ndetse itafari yashyize mu guteza
imbere injyana ya Afrobeat ntabwo rizigera ryibagirana mu bihe bitandukanye aho
atumiwe harakubita hakuzura harimo i Paris, Canada, New York na Netherlands byose
bikomeza gushimangira ko adasanzwe.
Ibi kandi bijyanirana no kwiyongera ku mutungo we aho buri
mwaka kugeza ubu abarirwa muri Miliyari zisaga 26Frw yinjiza naho umutungo we
rusange ugera muri Miliyari 130 Frw.Kugeza n'ubu ntabwo Harmonize yiyumvisha ukuntu Burna Boy yujuje Stade ya London yakira abagera ku bihumbi 80
Burna Boy yongeye gusubira Londo Stadium ibintu bitari byigera bikorwa n'undi muhanzi nyafurika
TANGA IGITECYEREZO