FPR
RFL
Kigali

Icyamamare mu mideli na Sinema Renauld White yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/07/2024 17:03
0


Renauld White wubatse izina mu mideli na Sinema, wanakunzwe muri filime yitwa ' Guiding Light', 'Central Park' hamwe n'izindi yitabye Imana ku myaka 80 y'amavuko.



Umunyamerika Renauld White wari umuhanzi w'imideli akaba n'umukinnyi wa filime wakunzwe muri filime y'uruhererekane yitwa 'Guiding Light' yakinnye kuva mu 1999 kugeza mu 2009, byamaze kumenyekana ko yitabye Imana.

Aya makuru yatangajwe n'umuryango we, wavuze ko Renauld White yitabye Imana mu ijoro ryacyeye apfiriye mu bitaro bya Lenox Hill biherereye mu mujyi wa New York. Icyakoze ntabwo batangaje indwara yamuhitanye.

Renauld wari icyamamare mu mideli na Sinema yitabye Imana ku myaka 80 y'amavuko

Renauld White waruri mu bubashywe i Hollywood, yanditse amateka akomeye mu 1979 ubwo yabaga umwirabura w'umugabo wa mbere wakoreshejwe mu binyamakuru by'imideli ndetse bikanacuruza amafoto ye, birimo GQ Magazine na Vogue Magazine.

White kandi niwe ufite agahigo ko kuba umwirabura wa mbere wamamaje imyenda yo hejuru y'inganda z'imideli zikomeye ku Isi zirimo nka Calvin Klein, na Ralph Lauren, byumwihariko ni nawe mwirabura wa mbere wamamaje inkweto z'uruganda rwa Versace.

Niwe wabaye umwirabura w'umugabo wa mbere washyizwe mu binyamakuru by'imideli bikomeye ku Isi

Renauld White wari wagiye mu kiruhuko kizabukuru mu 2022, apfuye afite imyaka 80 y'amavuko, amaze gukina muri filime zitandukanye nka 'Central Park', 'Gun Hill', Beverly Hills Cops' n'izindi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND