Umuraperi w’icyamamare Rick Ross yakubitiwe mu gihugu cya Canada azira gucuranga indirimbo ya Kendrick Lamar yise ‘Not Like Us’ yakoze yibasira bikomeye Drake.
Mu mpera z’icyumweru dosoje ni bwo umuraperi wo muri America, Rick Ross n’ikipe ye imufasha mu bikorwa bye bya muziki bari mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Vancouver, aho yari yagiye kuhakorera igitaramo yise ‘Ignite Music Festival’.
Nubwo yari amaze gukora igitaramo kiza ariko bavuga ko nta byera ngo de! Kuko ibyari ibyishimo byaje kurangira bijemo n’ingumi mu buryo butunguranye.
Ubwo Rick Ross yari arangije kuririmba amanutse ku rubyiniro agiye mu rwambariro, ni bwo bamwe mu bagize itsinda rye bamufashaga ku buhanga bw’ibyuma bacuranze indirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar bibagiwe ko yibasira umuraperi Drake uvuka muri iki gihugu.
Amashusho yerekana Rick Ross akubitwa n'abanya-Canada akomeje guca ibintu ku mbuga
Ako kanya Rick Ross n’umucungira umutekano bahise bazengurukwa n’itsinda ry’abantu batangira kubakubita ibipfunsi. Ababakubitaga bakomezaga basubiramo amagambo bagira bati “Mu mujyi wacu! Ibyo ni ibiki?”
Ubwo aya mashusho yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, Drake yaje kugaragaza ko ari ibintu yishimiye, bituma abantu bavuga ko nta kabuza ababikoze ari abantu bari batumwe na Drake yabishyuye, akaba ari we ubiri inyuma byose.
Ikubitwa rya Rick Ross ryaturutse ku kuba yacuranze indirimbo ya Lamar yibasiyemo Drake
Ibi byanatumye 50 Cent usanzwe atumvikana na Rick Ross amwishima hejuru. Mu mashusho 50 Cent yashyize hanze yagize ati: “Ndizera ko Ross yize isomo, ingumi yakubiswe yarabikwiriye kuko hariya ni iwabo wa Drake ntabwo abafana be bari kwihanganira ko akina indirimbo isebya Drake”.
TANGA IGITECYEREZO