FPR
RFL
Kigali

Frank Gashumba yatunguwe n’umukobwa we Sheila winjiza agera muri Miliyoni 2Frw mu ijoro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/07/2024 9:53
0


Frank Gashumba yagarutse ku ijoro ridasanzwe yamaze aho umukobwa we Sheila Gashumba akorera, agaragaza ko atarazi ko inzoga zishobora guhenda kugera kuri Miliyoni 1Frw ku icupa no kuba umuntu yayobora ibirori akinjiza akayabo nk’ibyo yiboneye.



Frank Gashumba yavuze ko yanyuze mu bikomeye kugira ngo abashe guha ubuzima bukwiriye umukobwa we, kugeza n’ubu hari ubwo afata umwanzuro akajya kumucunga ngo arebe ibyo aba arimo akora mu ijoro.

Avuga ko icyo gitekerezo cyo kwisanisha na we yagihawe kandi na Pasiteri Martin Ssempa wo mu rusengero rwa Makerere.

Asobanura ko ibyo byatumye ajyana n’uyu mupasiteri bajya gukurikirana ibyo uyu mukobwa aba ahugiyemo, icyo gihe bahamaze hafi ijoro ryose guhera Saa yine z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo.

Ibyo biboneye iryo joro, byabateye ubwoba kuko atigeze amenya ko hari icupa rimwe ry’inzoga rishobora kurenza Miliyoni 1Frw.

Yiboneye uburyo kandi umukobwa we aba yinjiza akayabo k'amafaranga ariko bitewe n’ibyo aba arimo agahita ayamara.

Yavuze umukobwa we ijoro rimwe yiboneye yinjiza agera muri Miliyoni 2Frw binyuze mu birori yari yayoboye, ariko hafi 60% agataha ashize.

Ni ho yahereye agira umukobwa we inama y'uko yatangira kujya akoresha amafaranga macye kugira ngo nava mu myaka 35 azabe hari ikintu yigejejeho.

Frank Gasumba mu bihe bitandukanye yagiye agirana ibibazo n’umukobwa we. Byagiye binatuma Sheila yumvikana yandagaza se, ariko uyu mugabo avuga ko yabajije abandi babyeyi bakamubwira ko banyura mu birenze ibyo.Sheila Gashumba yagiriwe inama na Se yo gutekereza ku buryo bwo kuzigamira ahazaza

 

Frank Gashumba n'umukobwa we Sheila Gashumba bagiye bumvikana bashyamiranye ariko uyu mugabo avuga ko kurera muri iki gihe ari ko bimeze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND