Zari Hassan wabaye nk'ukomoza ku kuba abantu bamuhimbira amakuru bagamije kubona ibyo kuvuga, yagaragaje impamvu nyayo yatumye imodoka ye imara igihe kirekire iparitse imbere ya Kabari ibyari byavuzwe ko yafashwe bugwate.
Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru
y’uko imodoka ya Zari Hassan ya Mercedez GLE yafatiriwe muri Kampala.
Havugwaga ko ibyo byabaye nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi
ba filime y’uruhererekane ya Young, Famous&African byari byabananiye
kwishyura ibyo bafashe muri kamwe mu tubyiniro.
Zari utajya aca ku ruhande yifashishije urukuta rwa Snapchat
avuga ko aribyo imodoka ye yari ihari ariko impamvu yatanzwe atariyo.
Uyu mugore w’abana batanu yavuze ko impamvu yatumye
ikomeza kuba ihaparitse igihe kinini ari ikibazo yagize cya batiri bikaba
ngombwa ko bayihasiga mu gihe umugabo we yarimo areba uko yayikoresha.
Zari ibi yabisobanuye avuga ko ibyo abantu
bakwirakwije ari ugushaka impamvu za hato na hato z’amakuru adafatika ibintu
bitamufasha.Zari ari mu bari n'abategarugori bahiriwe n'imyidagaduro aho atunze abarirwa muri Miliyari 12Frw
Yasobanuye ko impamvu yatumye imodoka ye ikomeza kuba iparitse rwagati muri Kampala yari yagize ikibazo ntaho bihuriye n'imyenda
TANGA IGITECYEREZO