Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kutazongera gutangaza umukunzi we, kugeza igihe azaba yitegurira gukora ubukwe. Ni icyemezo yafashe ahanini biturutse mu kuba yaragiwe aterwa imijugujugu n'abantu banyuranye, nyuma y'uko yabaga yagaragaje umukunzi.
Mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi
yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y'uko agaragaje Jeanine Noach bari
bacuditse icyo gihe, ariko ibyabo byaje kugera ku musozo. Hari abahuza ibihe
yanyuzemo na Jeanine Noach n'imvano y'indirimbo ye yise 'Isengesho' aherutse
gushyira hanze.
Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, yavuze
ko yayanditse ashingiye ku bihe yanyuzemo mu myaka ibiri, aho yatewe
imijugujugu, ariko ntiyerura ngo avuge neza icyabaye muri icyo gihe.
Uyu muhanzi ari kwitegura gukora
igitaramo cye gikomeye yise “Migabo Live Concert” kizaba ku wa Gatandatu tariki
8 Kamena 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali.
Ni cyo gitaramo cya mbere cye agiye
gukora. Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko yasohoye iyi
ndirimbo 'Isengesho' muri iki gihe, kubera ko ari imwe mu zizaranga igitaramo
cye.
Yavuze ko yayanditse bimeze nko
kwiyegereza Imana yabanye nawe mu bihe yari akomerewe. Ati “Imijuguju natewe ni
myinshi. Hari igihe umuntu afata icyemezo rimwe na rimwe mu buzima, bamwe
bakabifata ukundi, ariko umuntu agenda afata ibyemezo runaka, imijugujugu
ntabwo ibura [...]"
"Hari umwaka nagize umbera mubi,
habaye ah'Imana kugirango mbisohokemo, buri wese agenda avuga ukwe, undi avuga
ukwe, buri wese yavugaga Cyusa uko ashatse. Ngeze aho ndavuga nti ariko
nagomeye iki Imana? Ahari ntiwasanga ari njye ushobora kuba mfite ikibazo n'uko
rero nagize igitekerezo cy'indirimbo 'Isengesho'.
Abajijwe niba iyi ndirimbo yarayikoze
biturutse ku bihe yanyuramo na Jeanine Noach, yavuze ko atari cyo gihe muri
rusange ariko 'wenda nabyo birimo'.
Ati "Ariko mu by'ukuri ni umwaka utarangendekeye neza, ni umwaka ushize niba atari mu 2022, mu mpera za 2022 dutangira 2023, byari binkomereye, ibintu byose njyewe mbiha igihe, ubuse hari umuntu ukibuga, ibintu birashira."
Yavuze ko biriya bihe byatumye
adasohora indirimbo nk'uko byari bimeze, rimwe na rimwe agacika intege ariko
yongeye kwishakamo ibisubizo, kandi atekereza ko igihe kizagera bikarangira.
Cyusa Ibrahim yavuze ko abamuvugaga
muri kiriya gihe 'hafi ya bose bahise baba abafana. Yavuze ko Jeanine Noach ari
umwe mu bakunzi yagize 'nk'uko n'abandi byagenze'. Ati "Ni ibihe byashize!
Byararangiye, igihe cye cyararangiye nk'uko n'abandi nabo igihe nabo
cyararangiye."
Yavuze ko nyuma yo gutandukana na Jeanine
Noach atongeye kugaragaza umukunzi, ariko kandi igihe nikigera abantu
bazabimenya.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo
zirimo 'Marebe', avuga ko ubu yafashe umwanzuro wo kutongera kugaragaza umukunzi
we, kuko azagaragaza 'Fiance'’ gusa igihe azaba yitegura kurushinga.
Ati "Ubu ntabwo nyishaka kuvugwa
cyane mu rukundo, ngo Cyusa yagiye aha, ahubwo muzumva cyangwa muzabona, uwo
muzabona ni uwo nzaba nambitse impeta gusa, ntabwo si ukumwambika impeta gusa,
mbabwira ngo mu kwezi uku ni uku hari ubukwe."
Akomeza ati "Nzagaragara ‘Fiancé’
ngiye no kubereka ubukwe, muzamubona uyu ng'uyu mu kwezi gutaha hari n'ubukwe.”
Cyusa Ibrahim yatangaje ko yafashe
icyemezo cyo kutazongera kugaragaza umukunzi we kugeza agiye gukora ubukwe
Cyusa Ibrahim yavuze ko mu myaka
ibiri ishize yatewe imijugujugu n’abantu banyuranye, ahanini biturutse ku nkuru
zarimo urukundo rwe Noach
Cyusa yavuze ko azagaragaza ‘Fiance’
kandi nabwo bitegura gukora ubukwe mu gihe kitarambiranye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYETWAGIRANYE NA CYUSA IBRAHIM
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘ISENGESHO’ YA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO