Mu gitaramo cy'urwenya gihuza abanyarwenya bagatanga ibyishimo kuri benshi, cyatumiwemo umuraperi Riderman wakunzwe kuva mu myaka ya kera.
Umuraperi Emery Gatsinzi wamenyekanye ku izina rya
Riderman, yatumiwe mu gitaramo cy’abanyarwenya mu gice kiswe “Meet Me To Night”
gitumirwamo umushyitsi udasanzwe akabazwa ibibazo birasa ku rugendo rwe n’isomo
ku bitabiriye bose.
Riderman wakunzwe n’abatari bacye mu gihugu
cy’u Rwanda no hanze yacyo aririmba injyana ya Rap. Yabone izuba kuya 10 Werurwe
1987, avukira mu Gihugu cy’abaturanyi mu Burundi.
Uretse kuba yaramenyekanye mu buhanzi benshi
bamumenye ku ijambo “Ibisumizi” nk’izina rya studio ye yakoze ndetse
igatunganya indirimbo nyinshi zagiye zikundwa.
Gen-Z Comedy isanzwe itumira abantu batandukanye
muri “Meet Me To Night” bakabazwa ibibazo bijyanye n’umwuga
bakora bagatanga inama kuri benshi bitabiriye zafasha ubuzima bwabo.
Kuya 19 Ukwakira 2023 ni bwo hazakirwa uyu muhanzi
wazamuye amarangamutima ya benshi bakunda umuziki nyarwanda, cyane cyane
injyana ya Rap.
Umuyobozi w'abanyarwenya Fally Merci yatangaje ko hari byinshi biri mu rwihisho byateguriwe abazitabira iki gitaramo cy'urwenya, ndetse yizeza abakunzi b'urwenya ko azajya abagezaho n'andi masomo akomeye yabafasha binyuze mu gutumira abantu bagiye baba ingirakamaro ku gihugu.
Fally Mercy ahishiye byinshi atifuje gutangaza bizashimisha abakunzi ba Gen-Z Comedy
Umuraperi Rideman intangarugero kuri benshi yatumiwe mu isekarusange azaganiriza abakunzi be
TANGA IGITECYEREZO