RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 78 apfuye, Umuhanuzi muri Uganda yavuze aho Adolf Hitler yagiye

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/09/2023 12:10
1


Umuhanuzi Michael Kiganda yavugishije abantu benshi nyuma yo kuvuga ko hari abantu benshi bo muri Uganda yabonye ikuzimu ariko avuga ko uwo yabonye yavuga ari Adolf Hitler.



Michael Kiganda usanzwe ari umuhanuzi usengera mu idini rya Church Leader of Glory to Glory Minisitries, yavugishije abantu mu gihugu cya Uganda haba umukuru n'umuto bose bahagurukira hamwe batangazwa n'ibyo uyu muhanuzi yakoze.

Ubwo yari mu kiganiro na Galxt TV mu kiganiro Deep Talk Show, yasobanuye uko yamaze amezi atatu muri Koma we mu bwenge bwe yarapfuye akagira amahirwe yo kureba ibikorerwa i kuzimu.

Muri icyo gihe, yagize amahirwe yo kujya abona ibibera i kuzimu n'ukuntu abantu bariyo bafatwa ndetse ahisura ko hari abantu benshi yabonye azi bari i kuzimu bafashwe nabi bakubitwa bagatotezwa n'abakozi ba Satan.

Yavuze ko yabonyeyo abahanzi bakomeye mu njyana ya Pop, aabanyapolitiki, ibyamamare byo mu gihugu cya Uganda bose batotezwa n'abakozi ba Satan ikuzimu. 

Ubwo yabazwaga niba yavuga amazina y'abo yabonye, yanze kubavugira ku ndanguruamajwi za Glaxy Tv ariko avuga ko uwo yavuga yiboneye n'amaso ye ari Adolf Hitler wahoze ari perezida w'ubudage akaba ari nawe wateye intambara ya kabiri y'isi yose.

Michael Kiganda yagize ati "Nagize amahirwe yo kurunguruka i kuzimu ngo ndebe uko hameze. Nabonye yo abantu benshi mukunda baririmba mu njyana ya Pop, ibyamamare byo muri Uganda ntavuga kubera umutekano wacu. 

Ariko i kuzimu ntaho hahuriye no gukundwa kwawe. Ntaho hahuriye n'izina ryawe rinini cyangwa se ibyo ukora. nabonyeyo abandi banyapolitiken'abapfuye ndetse n'abami benshi. Nabonyemo n'isura ya Adolf Hitler.

Nyuma yo gutangaza ibyo, yahise ahugura abantu ababwira ko gukurikira yesu ndetse no kumwizera ntako bisa kuko ntawamukoreye ngo yikorere amaboko cyangwa se ngo azahembwe umuriro utazima nk'uko hari abo yabonye mu muriro barimo batotezwa.

Adolf Hitler yatangaje ko yabonye i kuzimu, yitabye Imana ku wa 30 Mata 1945 ubwo intamabara ya kabiri y'Isi yari igeze mu mahina abona atsinzwe kandi adashaka gufatwa n'umwanzi we bari bahanganye hanyuma ahitamo kwiyahura n'ubwo umurambo we utigeze ugaragara.

Ubusanzwe izina Adolf risobanuye ikirura. Bimwe mu bikorwa yakoze nanaubu abantu bacyibazaho, ni uburyo yayoboje igitugu igihugu cy'ubudage kugeza agishoye mu ntambara ya kabiri y'Isi yose.


Adolf Hitler yayoboje igitugu igihugu cy'ubudage kugera ubwo yatangije intambara ya kabiri y'isi yose


Umuhanuzi Michael Kiganda yavuze ko yabonye Adolf Hitler ikuzimu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josee 11 months ago
    Ikirura ni wolf not Adolf or Adolphe or Adolph bitewe n’imyandikire





Inyarwanda BACKGROUND