RFL
Kigali

Kadogo wamamaye muri Healing Worship Team nawe yatangiye kuririmba ku giti cye - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/08/2024 14:34
0


Umuramyi Kadogo wamenyekanye muri Healing Worship Team n Kingdom of God Ministries, yatangiye kuririmba ku giti cye, ahera ku ndirimbo yise "Nimukomere" yasohokanye n'amashusho yayo meza.



Abaririmbyi bamamariye cyane mu matsinda n'amakorali atandukanye bakomeje kwinjira mu rugendo rushya nk'abahanzi ku giti cyabo ariko bakabifatanya no gukomeza kurrimba mu matsinda yabubakiye izina. Bamwe muri bo twavugamo na Sarah Uwera uririmba ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ;

Diane Nyirashimwe uririmba ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Azaph Dallas, Healing Ministry; Ben na Chance baririmba nka couple ariko bakanaririmba muri Alarm Ministries; Dorcas wo muri Papi Clever na Dorcas ubifatanya no kuririmba muri Korali Hoziyana, Bosco Nshuti uririmba ku giti cye akanaririmba muri New Melody choir, n'abandi benshi. 

Ubu, hiyongereyeho na Kadogo wamamaye muri Healing Worship Team na Kingdom of God Ministries ariko akaba yatangiye kuririmba ku giti cye. Indirimbo imwinjije mu muziki nk'umuhanzi wigenga ni iyo yise "Nimukomere" yashyize hanze mu mpera za Kanama 2024. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yafashwe mu buryo bw Live Recording.

Eric Byiringiro wamamaye nka Kadodo akaba yari ishyiga ry'inyuma muri Healing Worship Team, asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we. Yavuze ko ingano y'iyi ndirimbo inganzo ye yaje, ubwo yari kumwe n'abandi bavandimwe bo muri Healing Worship Team iherutse guhindura izina ikitwa Healing Ministry. 

Avuga ko iyi ndirimbo ye nshya "Nimukomere" irimo ubutumwa bukomeza abakristo muri rusange, "ibabwira gukomera ko hariho ibyringiro ko uzabona Umwami Yesu, abarushye n'abaremeewe, ni indirimbo ihumuriza abantu." 

Kadogo yavutse mu 1996, avukira muri DR Congo. Yarushize mu 2022 "ndushingana n'umugore mwiza cyane witwa Nsekonziza Laurienne". Yatangiye kuririmba ku giti cye "igihe navuye mu Rwanda ntakiri kumwe na Healing". Avuga ko Healing atazayivamo kuko "ni umuryango ukomeye kandi n'ubungubu umfasha muri byose."


Kadogo yamamaye muri Healing Worship Team na Kingdom of God Ministries 


Kadogo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ateguza izindi nyinshi 

REBA INDIRIMBO NSHYA "NIMUKOMERE" YA KADOGO [ERIC]







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND