RFL
Kigali

Archbishop Laurent Mbanda yatorewe kuyobora RIC ihuza amadini n'amatorero yo mu Rwanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/08/2024 17:35
0


Arikiyepisikopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, yatorewe kuyobora Umuryango wa RIC (Rwanda Inter-Religious Council) uhuza amatorero, amadini na Kiliziya.



Mu matora yabaye kuwa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Archbishop Dr.Laurent Mbanda yatorewe kuyobora Umuryango wa RIC (Rwanda inter-Religious Council) uhuza amatorero, amadini na Kiliziya, akaba asimbuye Mgr Filipo Rukamba wa Diocese Gatolika ya Butare uherutse kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.

Abandi batowe mu Buyobozi bwa RIC, Visi Perezida wa mbere yabaye Mufti Sheik Sindayigaya Musa, Visi Perezida wa Kabiri aba Mgr Kayinamura Samuel na Bishop Dr.Fidel Masengo, Abajyanama ni Mgr Papias Musengamana wa Diocese Gatolika ya Byumba, Rev Dr.Charles Mugisha na Bishop Dr.Gahungu Bunini.

Kuyobora ni impano ya Archbishop Dr Laurent Mbanda dore ko amaze imyaka 6 ayobora Itorero Angilikani ry'u Rwanda. Yari asanzwe kandi ari Visi Perezida wa mbere wa RIC ndetse ni we Muyobozi wa PEACE Plan Rwanda nayo ihuriza hamwe amadini n'amatorero. 

Mu mwaka wa 2023 yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON, asimbuye Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani rya Amerika y’Amajyaruguru, Musenyeri Foley Thomas Beach.


Musenyeri Laurent Mbanda ni we Muyobozi wa RIC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND