RFL
Kigali

Sobanukirwa amateka ya Roumie wamamaye muri filime nka Yesu uri kubarizwa i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/08/2024 14:59
0


Guhera mu 1912 hari abagabo benshi bagiye bagira ubwamamare bwo hejuru kubera gukina filime biyitirira Yesu, umwe muri abo yitwa ‘Jonathan Roumie’ ari kubarizwa i Kigali.



Mu masaha akuze ya tariki 28 Kanama 2024, ni bwo Jonathan Roumie yageze i Kigali, yakirwa n’abantu batandukanye barimo umurinzi w’ibyamamare wamamaye nka Ya Ntare.

InyaRwanda igiye kugufasha kumenya byihariye ubuzima bw’uyu mugabo watangiye kwamamara kubera gukina nka Yesu muri filime "The Choosen" muri 2017 n'izindi zitandukanye.

Jonathan Roumie yabonye izuba ku wa 01 Nyakanga 1974, ni umukinnyi wa filime wo muri Amerika wabigize umwuga. Yaramamaye cyane akaba azwi nka ‘Yesu’ muri sinema.

Ubusanzwe se wa Roumie yavukiye muri Egypt, gusa akaba yari afite inkomoko muri Syria na Lebanon. Nyina akomoka muri Ireland.

Roumie yigeze gutangaza ko ba sekuruza bakomokaga muri Armenian. Yabatirijwe mu rusenero rw'aba Orthodox ariko nyuma yaje guhindura ajya mu Kiliziya Gatolika ubwo yari agiye kuba mu nkengero z’umujyi wa New York.

Afite impamyabumenyi mu birebana na filime yakuye mu ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi. Mu 2024 yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu buhanzi na Kaminuza Gatolika yo muri Amerika, ashimirwa uruhare agira mu ivugabutumwa binyuze mu gukina filime.

Nyuma yo gusoza amasomo ya Kaminuza, Roumie yatangiye acuranga ingoma mu itsinda ry’umuziki wa Rock ry’inshuti ze, gusa ntabwo yaritinzemo kuko yahise akomeza gukina filime.

Zimwe muri filime uyu mugabo agaragaramo zamamaye hari "The Good Wife", "As the World Turns" na "Castle" aho hose akaba yaragiye akina ari Yesu Kristo.

Ijwi rye ryumvikana mu mikino itandukanye Evolve, Mafia II&III hamwe na The Darkness II. Yagiye kandi yitabazwa mu biganiro by’uruhererekane bya MTV.

Uyu mugabo afite ubumenyi mu birebana no gutunganya filime aho yagize uruhare mu itunganywa ry'izirimo "Spider Man", "National Treasure" na "I Am Legend".

Ari mu bagabo b’inkingi za mwamba mu myidagaduro ishingiye ku ivugabutumwa rya gikristo. Ari kandi mu bifashishwa mu ivugwa ry’amasengesho ya Kiliziya Gatolika.

Ibigo bitandukanye bimwitabaza kenshi mu kwamamaza nubwo bigoye kugira ngo akwemerere. Ni umugabo ufite ubuhanga mu birebana no kuvugira mu ruhame.

Muri 2017 ni bwo Roumie yahawe umwanya wo gukina muri filime ya :"The Chosen" akina nka Yesu, muri icyo gihe uyu mugabo yari ari mu bibazo bitamworoheye.

Nuwbo yamamaye kubera filime yakinnyemo ari Yesu, ariko na none avuga ko ari kimwe mu bintu bimubangamira. Ati: ”Uyu munsi sinumva ari ibintu by’umumaro kuba narakinnye ndi Yesu. Ariko na none nkashima Imana ku byo nagezeho kubera byo.”

Roumie yayoboye amahuriro atandukanye ya Gikristo anashamikiye kuri Gatolika. Ni umugabo udakozwa ibyo gukuramo inda. Muri 2022 abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko amakuru amaze iminsi avugwaho ko afite umugore n’abana ari ibihuha.

Umwe mu bagabo bakomeye mu Isi y'Iyobokamana ari kubarizwa mu Rwanda


Jonathan Roumie umwe mu bakinnyi ba filime b'ibyamamare ku Isi ari kubarizwa mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND