RFL
Kigali

Massamba yashimangiye imyaka 40 amaze mu muziki: Ibintu 10 byaranze igitaramo cye-AMAFOTO +VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/09/2024 1:59
0


Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore yagaragaje ko imyaka 40 ishize ari mu muziki atari ubusa! Kuko yubakiyemo amateka azakomeza kumuherekeza mu rugendo rwe rw'ubuzima, kandi yaciriye benshi inzira ku buryo afite abazamusindagiza, kandi hari abakiri bato bo gukomeza inzira yatangiye.



Yabigaragaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, ubwo yakoraga igitaramo yise "3040 y'ubutore" cyabereye muri BK Arena. Ni ubwa mbere uyu mugabo w'igikwerere, akoreye igitaramo muri iyi nyubako yakira abantu abarenga ibihumbi 10.

Imibare ya hafi yerekana ko iki gitaramo cye kitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 6. Yagikoze ashyigikiwe n'abahanzi bakomeye muri gakondo barimo nka Ruti Joel, Nziza Francis, Jules Sentore, Ariel Wayz, n'abandi.

Kandi yataramiye imbere y'ibihumbi by'abantu barimo Teta Diana, Muyango Jean Marie, Andy Bumuntu n'abandi banyuranye. Massamba yakoze iki gitaramo yitaye cyane ku  ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, cyane cyane izo mu bukwe, izo ku rugamba n'izindi zinyuranye.

Yigaragaje mu myambaro itandukanye inshuro eshatu, ahanini ashingiye kuri buri gice cy'indirimbo yaririmbye.

Ariko kandi ku rubyiniro yari afashijwe mu majwi n'abasore n'inkumi, ndetse hagiye haseruka abo mu matorero atandukanye mu rwego rwo kumufasha.

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze igitaramo cye yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki:

1.Yakiriwe bidasanzwe muri iki gitaramo cye

Uyu mugabo yageze ku rubyiniro ahagana saa 21:15', ariko mbere y'aho yari yakiriwe n'ibihumbi by'abantu bisunze gucana amatara no kuvuza akaruru k'ibyishimo.

Ku rubyiniro, yari kumwe na Ruti Joel ndetse na Clement wacurangaga gitari. Uyu mugabo wizihiza imyaka 40 ari mu muziki, yinjiye ku rubyiniro yambaye imyambaro yiganjemo ibara ry'umweru, ndetse n'umukara, ariko kandi yari yambaye n'ingofero.

Mu gice cya mbere yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe nka "Amarebe", "Imihigo y'imfura", "Amararo", "Impuga inanga" yaririmbye acurangiwe inanga na Nziza Francis witegura gusohora Album ye nshya, ndetse na "Berenadeta".

2.Massamba yagaragaje ko guhamiriza ari ibintu yavukanye

Yagiye mu ngamba maze ahuza imbaraga n'abasore b'intore barahimiriza biratinda. Uyu muhanzi aherutse kuvuga ko yakuriye mu muryango w'intore, byamufashije kwisanga neza mu muziki.

Yavuze ko yakoze injyana zinyuranye zirimo nka Zouk, Reggae n'izindi, ariko ko Se yamubwiye gukomera cyane ku ndirimbo zivuga kuri gakondo y'Abanyarwanda.

Kandi, nawe yumvikanisha ko kuguma kuri gakondo byatumye aba uwo ariwe uyu munsi. Muri iyi myaka 40 amaze mu muziki, uyu mugabo avuga ko yabaye iy'amateka adasanzwe, birimo kujya ku rugamba, kuririmba asohora abageni, gutaramira mu bihugu bitandukanye n'ahandi henshi.


3.Yahinduye imyambaro agaruka mu mwambaro wa Gisirikare

Massamba aherutse kubwira itangazamakuru ko ku rugamba yari ashinzwe ibintu bitatu; byarimo gukora ubukangurambaga, gushishikariza urubyiruko kujya ku rugamba no gushaka inkunga yafashaga abari ku rugamba.

Yavuze ko byari ibihe bidasanzwe kuri we, kandi yishimira ko inganzo yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ubwo yari ahinduye imyambaro, yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Inkotanyi', ndetse yafashe umwanya wo kugenda aramukanya n'abakunzi be, abafana be, abo mu muryango we n'abandi banyuranye.

Yanaririmbye kandi indirimbo 'Duhakananye umurego', 'Dushengurukanye isheja', ' Kibonge', 'Iya mbere Ukwakira', 'Atatukuonde'.

Ku rubyiniro, Massamba yifashishije yane Ruti Joel baserukanye mu ndirimbo hafi ya zose yaririmbye. Uyu muhanzi w'imyaka 28 y'amavuko, aherutse kubwira  itangazamakuru, ko ari ibyishimo n'umunezero udasanzwe kuri we, kuba Massamba yaramuhisemo ngo bataramane muri iki gitaramo.

Yavuze ko Massamba yamubereye umubyeyi mu muziki, ndetse nyinshi mu ndirimbo ze yazifashe mu mutwe.

4.Indirimbo 'Dushengurukanye isheja' yaciye ibintu

Massamba Intore aherutse kubwira itangazamakuru, ko iyi ndirimbo yayihimbye mu 1993 ubwo yari mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania, ahasinywe amasezerano y'amahoro hagati ya Leta y'u Rwanda na FPR- Inkotanyi yari mu buhunzi.

Ni indirimbo ibitse amateka kuri we, n'ubwo amasezerano impande zombi zashyizeho umukono atigeze ashyirwa mu bikorwa, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa, bigatuma ingabo zari iza RPA zitabara, zikayihagarika.


5.Massamba yagiye aramukanya n'inshuti ze:

Uyu muhanzi aherutse kuvuga ko iki gitaramo kidasanzwe kuri we, kuko cyubakiyemo amateka y'abantu babanye igihe kinini, yaba mu muziki no mu buzima budasanzwe. Ndetse, benshi muri bo abafiteho urwibutso rudasanzwe.

Yitaye cyane ku kuramutsa abantu benshi babanye, ndetse yagiye ava ku rubyiniro akanyura mu bantu baganira, abandi akabaha indangururamajwi kugirango baririmbe. Byageze aho bamwe umwe mu bafana amusanga ku rubyiniro, maze bafatanya kuririmba.

6.Yagarutse mu ndirimbo zivuga ku bukwe

Kuva mu 1997, Massamba yakoreye amafaranga menshi mu birori byo gusohora abageni, ndetse yagiye anatumirwa mu bihugu bitandukanye. Ni kimwe mu byo akora byatumye izina rye rikomera, ndetse izi ndirimbo zica ibintu hirya no hino ku Isi.

Ni indirimbo zuzuye ibihozo, zigaruka ku musore n'umukobwa yagiye aririmba mu bihe bitandukanye. Bisa n'aho ku rutonde rw'izo yagombaga kuririmba yazihaye umwana munini muri iki gitaramo, ariko kandi byatumye ataramana n'ibihumbi by'abantu mu gihe kirekire.

Byamusabye guhindura imyambaro, ubundi yinjirira mu ndirimbo nka 'Araje araje', 'Humura Humeka', 'Ari hehe' yabaye ikita rusange mu muziki we, akomereza ku ndirimbo nka 'Nyangezi', 'Mpore Mpore', 'Ikizungerezi', 'Agasaza', 'Nyaruguru' n'izindi zidasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki.


7.Abanyamuziki batunguranye ku rubyiniro

Massamba yamaze igihe kinini atoza abakiri bato kuri we mu muziki, abigisha uburyo baririmba, uko baseruka mu ngamba n'ibindi.

Abo yigishije barimo Jules Sentore, Lionel Sentore, Andy Bumuntu n'abandi bamusanze ku rubyiniro maze bataramana nawe. Ni mu gihe Jules Sentore yafatanyije nawe kuririmba indirimbo yitwa 'Ari hehe'.

Massamba aherutse kuvuga ko afite icyizere ku bakiri bato, kuko buri gihe abatoza gusigasira umuco, kandi abona ko bitanga icyizere. Nyuma yo kuririmba muri iki gice, Massamba yagize ati "Kuva nabaho sindabona abantu bishimye nkamwe."

Mu gice cya nyuma cy'iki gitaramo, yitaye ku ndirimbo zo hambere n'izo muri iki gihe mbere y'uko agaruka ku rubyiniro, umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana yabanje kubwira abitabiriye iki gitaramo gushimira Massamba, kuko imyaka 40 ishize ari mu muziki yagaragaje ubudasa, kandi hari benshi bamufatiraho urugero.

Ndetse, yavuze ko benshi bamuzi ku izina rya 'Tonto Mass'. Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Wirira'. Yigeze kuvuga ko yahimbye iyi ndirimbo biturutse ku mukobwa wo mu gihugu cy'u Burundi bakundanye, ariko akaza kumusiga agiye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Massamba yavuze ko uriya mukobwa yananiwe kumutegereza, kuko yasanze yarashatse undi mugabo.

8.Yahamagaye umukobwa we Ikirezi ku rubyiniro

Massamba yafashe umwanya ahamagara ku rubyiniro umukobwa witwa Ikirezi bahurira ku rubyiniro. Ni gacye bombi bagiye bagaragara bari kumwe mu bitaramo nk'ibi.

Uyu mukobwa yagiye avuga ko yakozwe ku mutima no kuba Se yaramushyigikiye mu muziki, ndetse byinshi mu bihangano bye yabigizemo uruhare.

Mbere y'uko Ikirezi agera ku rubyiniro, Massamba yagzie ati "Mbifurije kuzagira imyaka 40 nk'iyanjye, ndetse mukarenzaho cyane cyane. Nagize amahirwe ngira umukobwa wanjye uba muri Canada, nagirango mputumire."

Massamba n'umukobwa we baririmbye bakomerwa amashyi, kugeza ubwo bombi bavaga ku rubyiniro. Ndetse, byageze ubwo amwambika ingofero yari yambaye.

Uyu munyabigwi mu muziki yavuye ku rubyiniro, amaze aharira umwanya we  umukobwa we aririmba indirimbo ye yise 'Smile'. Ni indirimbo yashyize hanze, ku wa 15 Gicurasi 2020. Yanagaragaje kandi umukobwa we yise Gicanda ubarizwa mu Bubiligi.

9.Josh Ishimwe, Lionel Sentore, Teta Diana, batunguranye muri iki gitaramo

Uyu musore yasanganiye ku rubyiniro, Massamba Intore baririmbana indirimbo 'Sinogenda ntashimye' yamamaye cyane. 

Ni indirimbo zatumye Josh akundwa cyane, ndetse yabishimangiye cyane mu bitaramo yakoze mu myaka ishize, cyane cyane ibaybereye muri Camp Kigali n'ahandi. Ubwo yakoraga igitaramo nawe, Josh Ishimwe yahamagaye ku rubyiniro Massamba bataramana.

Yanatumiye kandi ku rubyiniro, Jules Sentore afatanya na Teta Diana kuririmba indirimbo 'Umpe akanya' yakunzwe mu buryo bukomeye. Iyi ndirimbo yatumye benshi batekereza ko bombi bakundana, ariko bagiye babihakana igihe kinini.

Muri iki gitaramo, kandi yatunguwe n'inshuti ze n'abandi bamwifuriza isabukurutore nziza, ndetse yahawe impano y'ifoto ari kumwe na perezida Kagame. Iyi foto ni sanzwe mu rugendo rwa Massamba Intore, kuko yakunze kuyishyira igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kugaragaza uburyo yakozwe ku mutima n'imiyoborere ya Perezida Kagame.


10.Dj Marnaud yashyuhije abanyamujyi!

Uyu musore wamamaye mu kuvanga imiziki, yongeye kugaragaza ko adasanzwe mu rugendo rw'umuziki. Yageze ku rubyiniro, mu masaha ya nyuma y'iki gitaramo acuranga indirimbo 'Umudereva' yakoranye na Ruti Joel na Massamba Intore.

Iyi ndirimbo yaciye ibintu cyane mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihuigu, kuko yacuranzwe igihe kinini. Ubutumwa burimo bwagiye bwifashishwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. 


Ifoto Massamba yahawe iriho na Se Sentore Athanase wamukundishije umuziki gakondo


Massamba yavuze ko afite amateka yihariye n'iyi foto yafashwe ari kumwe na Perezida Kagame


Ibyishimo byari byose kuri Massamba Intore nyuma y'uko ahawe ifoto yakozwe ari kumwe n'Umukuru w'Igihugu


Massamba yahawe impano yarimo ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame yafashwe mu 2017


Massamba Intore yahawe igikombe, ashimirwa uruhare rwe mu muziki w'u Rwanda


Massamba yakoze igitaramo gikomeye yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki


Massamba yatangaje ko yakoze igitaramo umutima we unezerewe, bitewe n'ibihumbi by'abantu bari bamushyigikiye


Intore Massamba yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye kugeza n'ubu

Umucuranzi wa Gitari, Clement yongeye kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri iki gitaramo


Massamba yavuze ko yitaye cyane kuri buri ndirimbo yagiye asabwa n'abantu banyuranye mu bihe bitandukanye



Ruti Joel ari kumwe n'umwe mu bana bo mu Itorero Ibihame by'Imana


Umutima wishimye kuri Massamba Intore nyuma yo gukora iki gitaramo cyihariye mu rugendo rwe rw'umuziki








Massamba Intore yaserukanye n'abasore n'intore mu ngamba, batanga ibyishimo




Massamba Intore yashimiye Ruti Joel, amugaragaza nk'umuhanzi uzatera ikirenge mu cye 


Umuhanzikazi Teta Diana yanogewe muri iki gitaramo cy'umuhanzi wamuciriye inzira







Massamba yashimye bikomeye Nziza Francis wacuranze ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze



Ruti Joel niwe wateguye buri kimwe cyasabwa kugirango Massamba Intore akore igitaramo cyiza, cyane cyane ku rubyiniro




MASSAMBA YAKOZE AMATEKA AKOMEYE YUZUZA INYUBAKO YA BK ARENA KU NSHURO YE YA MBERE

">

RUTI JOEL YARIRIMBYE YUNAMIRA YVAN BURAVAN WABAYE INSHUTI YE IGIHE KININI

">

ARIEL WAYZ YUNAMIYE UMUHANZIKAZI KAMALIZA WABAYE IKITEGEREREZO KURI WE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Massamba Intore cyo kwizihiza imyaka 40 ari mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND