Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore yagaragaje ko imyaka 40 ishize ari mu muziki atari ubusa! Kuko yubakiyemo amateka azakomeza kumuherekeza mu rugendo rwe rw'ubuzima, kandi yaciriye benshi inzira ku buryo afite abazamusindagiza, kandi hari abakiri bato bo gukomeza inzira yatangiye.
Yabigaragaje mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, ubwo yakoraga igitaramo yise
"3040 y'ubutore" cyabereye muri BK Arena. Ni ubwa mbere uyu mugabo w'igikwerere,
akoreye igitaramo muri iyi nyubako yakira abantu abarenga ibihumbi 10.
Imibare ya hafi yerekana
ko iki gitaramo cye kitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 6. Yagikoze
ashyigikiwe n'abahanzi bakomeye muri gakondo barimo nka Ruti Joel, Nziza Francis,
Jules Sentore, Ariel Wayz, n'abandi.
Kandi yataramiye imbere
y'ibihumbi by'abantu barimo Teta Diana, Muyango Jean Marie, Andy Bumuntu
n'abandi banyuranye. Massamba yakoze iki gitaramo yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye,
cyane cyane izo mu bukwe, izo ku rugamba n'izindi zinyuranye.
Yigaragaje mu myambaro itandukanye inshuro eshatu, ahanini ashingiye kuri buri gice cy'indirimbo yaririmbye.
Ariko kandi ku rubyiniro yari afashijwe mu majwi n'abasore n'inkumi, ndetse hagiye haseruka abo mu matorero atandukanye mu rwego rwo kumufasha.
InyaRwanda igiye kugaruka
ku bintu 10 byaranze igitaramo cye yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki:
1.Yakiriwe bidasanzwe muri iki gitaramo cye
Uyu mugabo yageze ku
rubyiniro ahagana saa 21:15', ariko mbere y'aho yari yakiriwe n'ibihumbi
by'abantu bisunze gucana amatara no kuvuza akaruru k'ibyishimo.
Ku rubyiniro, yari kumwe
na Ruti Joel ndetse na Clement wacurangaga gitari. Uyu mugabo wizihiza imyaka
40 ari mu muziki, yinjiye ku rubyiniro yambaye imyambaro yiganjemo ibara
ry'umweru, ndetse n'umukara, ariko kandi yari yambaye n'ingofero.
Mu gice cya mbere yitaye
cyane ku ndirimbo ze zakunzwe nka "Amarebe", "Imihigo y'imfura",
"Amararo", "Impuga inanga" yaririmbye acurangiwe inanga na
Nziza Francis witegura gusohora Album ye nshya, ndetse na "Berenadeta".
2.Massamba
yagaragaje ko guhamiriza ari ibintu yavukanye
Yagiye mu ngamba maze
ahuza imbaraga n'abasore b'intore barahimiriza biratinda. Uyu muhanzi aherutse
kuvuga ko yakuriye mu muryango w'intore, byamufashije kwisanga neza mu muziki.
Yavuze ko yakoze injyana
zinyuranye zirimo nka Zouk, Reggae n'izindi, ariko ko Se yamubwiye gukomera
cyane ku ndirimbo zivuga kuri gakondo y'Abanyarwanda.
Kandi, nawe yumvikanisha
ko kuguma kuri gakondo byatumye aba uwo ariwe uyu munsi. Muri iyi myaka 40 amaze mu
muziki, uyu mugabo avuga ko yabaye iy'amateka adasanzwe, birimo kujya ku
rugamba, kuririmba asohora abageni, gutaramira mu bihugu bitandukanye n'ahandi
henshi.
3.Yahinduye
imyambaro agaruka mu mwambaro wa Gisirikare
Massamba aherutse kubwira
itangazamakuru ko ku rugamba yari ashinzwe ibintu bitatu; byarimo gukora
ubukangurambaga, gushishikariza urubyiruko kujya ku rugamba no gushaka inkunga
yafashaga abari ku rugamba.
Yavuze ko byari ibihe
bidasanzwe kuri we, kandi yishimira ko inganzo yagize uruhare mu rugamba rwo
kubohora igihugu.
Ubwo yari ahinduye
imyambaro, yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Inkotanyi', ndetse yafashe umwanya wo
kugenda aramukanya n'abakunzi be, abafana be, abo mu muryango we n'abandi
banyuranye.
Yanaririmbye kandi
indirimbo 'Duhakananye umurego', 'Dushengurukanye isheja', ' Kibonge', 'Iya mbere
Ukwakira', 'Atatukuonde'.
Ku rubyiniro, Massamba
yifashishije yane Ruti Joel baserukanye mu ndirimbo hafi ya zose yaririmbye. Uyu
muhanzi w'imyaka 28 y'amavuko, aherutse kubwira itangazamakuru, ko ari ibyishimo n'umunezero
udasanzwe kuri we, kuba Massamba yaramuhisemo ngo bataramane muri iki gitaramo.
Yavuze ko Massamba
yamubereye umubyeyi mu muziki, ndetse nyinshi mu ndirimbo ze yazifashe mu
mutwe.
4.Indirimbo
'Dushengurukanye isheja' yaciye ibintu
Massamba Intore aherutse
kubwira itangazamakuru, ko iyi ndirimbo yayihimbye mu 1993 ubwo yari mu Mujyi
wa Arusha muri Tanzania, ahasinywe amasezerano y'amahoro hagati ya Leta y'u
Rwanda na FPR- Inkotanyi yari mu buhunzi.
Ni indirimbo ibitse
amateka kuri we, n'ubwo amasezerano impande zombi zashyizeho umukono atigeze ashyirwa mu bikorwa, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa,
bigatuma ingabo zari iza RPA zitabara, zikayihagarika.
5.Massamba
yagiye aramukanya n'inshuti ze:
Uyu muhanzi aherutse
kuvuga ko iki gitaramo kidasanzwe kuri we, kuko cyubakiyemo amateka y'abantu
babanye igihe kinini, yaba mu muziki no mu buzima budasanzwe. Ndetse, benshi
muri bo abafiteho urwibutso rudasanzwe.
Yitaye cyane ku kuramutsa
abantu benshi babanye, ndetse yagiye ava ku rubyiniro akanyura mu bantu
baganira, abandi akabaha indangururamajwi kugirango baririmbe. Byageze aho
bamwe umwe mu bafana amusanga ku rubyiniro, maze bafatanya kuririmba.
6.Yagarutse
mu ndirimbo zivuga ku bukwe
Kuva mu 1997, Massamba
yakoreye amafaranga menshi mu birori byo gusohora abageni, ndetse yagiye
anatumirwa mu bihugu bitandukanye. Ni kimwe mu byo akora byatumye izina rye
rikomera, ndetse izi ndirimbo zica ibintu hirya no hino ku Isi.
Ni indirimbo zuzuye
ibihozo, zigaruka ku musore n'umukobwa yagiye aririmba mu bihe bitandukanye.
Bisa n'aho ku rutonde rw'izo yagombaga kuririmba yazihaye umwana munini muri
iki gitaramo, ariko kandi byatumye ataramana n'ibihumbi by'abantu mu gihe
kirekire.
Byamusabye guhindura
imyambaro, ubundi yinjirira mu ndirimbo nka 'Araje araje', 'Humura Humeka', 'Ari
hehe' yabaye ikita rusange mu muziki we, akomereza ku ndirimbo nka 'Nyangezi',
'Mpore Mpore', 'Ikizungerezi', 'Agasaza', 'Nyaruguru' n'izindi zidasanzwe mu
rugendo rwe rw'umuziki.
7.Abanyamuziki
batunguranye ku rubyiniro
Massamba yamaze igihe
kinini atoza abakiri bato kuri we mu muziki, abigisha uburyo baririmba, uko
baseruka mu ngamba n'ibindi.
Abo yigishije barimo
Jules Sentore, Lionel Sentore, Andy Bumuntu n'abandi bamusanze ku rubyiniro
maze bataramana nawe. Ni mu gihe Jules Sentore yafatanyije nawe kuririmba
indirimbo yitwa 'Ari hehe'.
Massamba aherutse kuvuga
ko afite icyizere ku bakiri bato, kuko buri gihe abatoza gusigasira umuco,
kandi abona ko bitanga icyizere. Nyuma yo kuririmba muri iki gice, Massamba
yagize ati "Kuva nabaho sindabona abantu bishimye nkamwe."
Mu gice cya nyuma cy'iki
gitaramo, yitaye ku ndirimbo zo hambere n'izo muri iki gihe mbere y'uko agaruka
ku rubyiniro, umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana yabanje kubwira abitabiriye
iki gitaramo gushimira Massamba, kuko imyaka 40 ishize ari mu muziki yagaragaje
ubudasa, kandi hari benshi bamufatiraho urugero.
Ndetse, yavuze ko benshi
bamuzi ku izina rya 'Tonto Mass'. Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Wirira'.
Yigeze kuvuga ko yahimbye iyi ndirimbo biturutse ku mukobwa wo mu gihugu cy'u
Burundi bakundanye, ariko akaza kumusiga agiye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Massamba yavuze ko uriya mukobwa yananiwe kumutegereza, kuko yasanze yarashatse
undi mugabo.
8.Yahamagaye
umukobwa we Ikirezi ku rubyiniro
Massamba yafashe umwanya ahamagara ku rubyiniro umukobwa witwa Ikirezi bahurira ku rubyiniro. Ni gacye bombi bagiye bagaragara bari kumwe mu bitaramo nk'ibi.
Uyu mukobwa yagiye avuga
ko yakozwe ku mutima no kuba Se yaramushyigikiye mu muziki, ndetse byinshi mu bihangano
bye yabigizemo uruhare.
Mbere y'uko Ikirezi agera
ku rubyiniro, Massamba yagzie ati "Mbifurije kuzagira imyaka 40
nk'iyanjye, ndetse mukarenzaho cyane cyane. Nagize amahirwe ngira umukobwa
wanjye uba muri Canada, nagirango mputumire."
Massamba n'umukobwa we
baririmbye bakomerwa amashyi, kugeza ubwo bombi bavaga ku rubyiniro. Ndetse,
byageze ubwo amwambika ingofero yari yambaye.
Uyu munyabigwi mu muziki
yavuye ku rubyiniro, amaze aharira umwanya we
umukobwa we aririmba indirimbo ye yise 'Smile'. Ni indirimbo yashyize
hanze, ku wa 15 Gicurasi 2020. Yanagaragaje kandi umukobwa we yise Gicanda
ubarizwa mu Bubiligi.
9.Josh
Ishimwe, Lionel Sentore, Teta Diana, batunguranye muri iki gitaramo
Uyu musore yasanganiye ku rubyiniro, Massamba Intore baririmbana indirimbo 'Sinogenda ntashimye' yamamaye cyane.
Ni indirimbo zatumye Josh akundwa cyane, ndetse yabishimangiye cyane mu
bitaramo yakoze mu myaka ishize, cyane cyane ibaybereye muri Camp Kigali n'ahandi.
Ubwo yakoraga igitaramo nawe, Josh Ishimwe yahamagaye ku rubyiniro Massamba bataramana.
Yanatumiye kandi ku
rubyiniro, Jules Sentore afatanya na Teta Diana kuririmba indirimbo 'Umpe
akanya' yakunzwe mu buryo bukomeye. Iyi ndirimbo yatumye benshi batekereza ko
bombi bakundana, ariko bagiye babihakana igihe kinini.
Muri iki gitaramo, kandi
yatunguwe n'inshuti ze n'abandi bamwifuriza isabukurutore nziza, ndetse yahawe
impano y'ifoto ari kumwe na perezida Kagame. Iyi foto ni sanzwe mu rugendo rwa
Massamba Intore, kuko yakunze kuyishyira igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga,
mu rwego rwo kugaragaza uburyo yakozwe ku mutima n'imiyoborere ya Perezida
Kagame.
10.Dj
Marnaud yashyuhije abanyamujyi!
Uyu musore wamamaye mu
kuvanga imiziki, yongeye kugaragaza ko adasanzwe mu rugendo rw'umuziki. Yageze
ku rubyiniro, mu masaha ya nyuma y'iki gitaramo acuranga indirimbo 'Umudereva'
yakoranye na Ruti Joel na Massamba Intore.
Iyi ndirimbo yaciye ibintu cyane mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihuigu, kuko yacuranzwe igihe kinini. Ubutumwa burimo bwagiye bwifashishwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ifoto Massamba yahawe iriho na Se Sentore Athanase wamukundishije umuziki gakondo
Massamba yavuze ko afite amateka yihariye n'iyi foto yafashwe ari kumwe na Perezida Kagame
Ibyishimo byari byose kuri Massamba Intore nyuma y'uko ahawe ifoto yakozwe ari kumwe n'Umukuru w'Igihugu
Massamba yahawe impano yarimo ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame yafashwe mu 2017
Massamba Intore yahawe igikombe, ashimirwa uruhare rwe mu muziki w'u Rwanda
Massamba yakoze igitaramo gikomeye yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki
Massamba yatangaje ko yakoze igitaramo umutima we unezerewe, bitewe n'ibihumbi by'abantu bari bamushyigikiye
Intore Massamba yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye kugeza n'ubu
Umucuranzi wa Gitari, Clement yongeye kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri iki gitaramo
Massamba yavuze ko yitaye cyane kuri buri ndirimbo yagiye asabwa n'abantu banyuranye mu bihe bitandukanye
Ruti Joel ari kumwe n'umwe mu bana bo mu Itorero Ibihame by'Imana
Umutima wishimye kuri Massamba Intore nyuma yo gukora iki gitaramo cyihariye mu rugendo rwe rw'umuziki
Massamba Intore yaserukanye n'abasore n'intore mu ngamba, batanga ibyishimo
Massamba Intore yashimiye Ruti Joel, amugaragaza nk'umuhanzi uzatera ikirenge mu cye
Umuhanzikazi Teta Diana yanogewe muri iki gitaramo cy'umuhanzi wamuciriye inzira
Massamba yashimye bikomeye Nziza Francis wacuranze ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze
Ruti Joel niwe wateguye buri kimwe cyasabwa kugirango Massamba Intore akore igitaramo cyiza, cyane cyane ku rubyiniro
MASSAMBA YAKOZE AMATEKA AKOMEYE YUZUZA INYUBAKO YA BK ARENA KU NSHURO YE YA MBERE
RUTI JOEL YARIRIMBYE YUNAMIRA YVAN BURAVAN WABAYE INSHUTI YE IGIHE KININI
ARIEL WAYZ YUNAMIYE UMUHANZIKAZI KAMALIZA WABAYE IKITEGEREREZO KURI WE
TANGA IGITECYEREZO