Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamenyekanye nka Ariel Wayz yunamiye umuhanzikazi w'icyatwa mu muziki, Mutamuliza Annonciata wamamaye nka Kamaliza, nk'umwe mu bahanzi babaye ikitegererezo kuri we.
Uyu mukobwa ni umwe mu
baririmbye mu gitaramo "3040 y'ubutore" cy'umuhanzi Massamba Intore
cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024. Yagaragaje
ko yakozwe ku mutima no kuba uyu muhanzi yamuhaye umwanya akaririmba muri iki
gitaramo.
Ku rutonde rw'indirimbo
yaririmbye harimo na 'Kunda Ugukunda' ya Kamaliza. Iri mu ndirimbo zakomeje
izina ry'uyu munyabigwi mu muziki, ndetse mu bihe bitandukanye benshi mu
bahanzi bakuze bafatira urugero, bagiye bayisubiramo.
Massamba Intore yari
aherutse gutangaza ko, bateguye uburyo bwo guha icyubahiro Kamaliza muri iki
gitaramo, kubera ko ari umuntu babanye igihe kinini, yaba ku rugamba rwo
kubohora u Rwanda no mu buzima busanzwe.
Yavuze ko Kamaliza aho
ari yishimye, kuko 'icyo yarwaniye twakigezeho'. Kandi, yibuka ko ubwo yahimba
indirimbo 'Intare' bari kumwe.
Uyu mukobwa wageze ku
rubyiniro ahagana saa mbili n'iminota 20' yanaririmbye indirimbo ye yise 'Wowe
Gusa'. Yagaragaje ko yari amaze igihe yitegura kuririmba iyi ndirimbo, ndetse
asoje kuyiririmba yabajije abari bamukurikira niba biteguye gutaramana nawe. Yavuze
ko "ndishimiye cyane kuririmba mu gitaramo nk'iki."
Mu mashusho y’iyi ndirimbo
yifashishijemo ababyeyi be, ndetse yigeze kuvuga ko babaye urufatiro rwo kuba
uyu munsi akora umuziki. Ati “Mu muco wacu, ababyeyi bashyigikira abana babo
kuko baba bafite ubutumwa bwihariye, ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo
mbumvishe ko baza mu mashusho y’indirimbo.”
“Mfite ababyeyi
batangaje, ndabakunda cyane, ndabubaha, baranshyigikira cyane, ndabyibuka data
yari afite ikiriyo yagomba kujyamo ariko arigomwa mujyana mu ntara muri Nyabihu
ndabashimira imbere y’abanyarwanda bose, njye byarandenze byanyigishije ibintu
byinshi cyane."
Uyu mukobwa yavuze ko by’umwihariko,
Mama akunze kumwohereza amajwi (Audio) iyo avuye muri studio, bityo nyinshi mu
ndirimbo ashyira hanze azimenya mbere.
Ati “Mama nkunda
kumwoherereza amajwi, buri gihe uko mvuye muri studio, we na mukuru wanjye
Alliane nibo bantu noherereza ibintu byanjye kugira ngo bumve, nibo bampa
ibitekerezo by’ukuri ku bihangano byanjye, ni ibintu biba bikenewe muri uru
ruganda, kuko dufite abantu benshi batubeshya, rero uba ukeneye umuntu ukubwiza
ukuri n’iyo kwaba kubabaza, ukareba ukuri kwabyo.”
Ari ku rubyiniro, yakurikijeho
indirimbo yise 'Ntabwo yantegereza'. Yavuze ko yayihimbye kugirango akangurire
abantu gukundana. Ati "Abatugirira nabi ntabwo tugomba kubitura inabi,
ahubwo tugomba kubahata urukundo."
Iyi ndirimbo ye yagiye
hanze, ku wa 24 Ukuboza 20220, bivuze ko imaze imyaka itatu igiye hanze.
Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'You should know' yahimbye mu rwego rwo kubwira
uwari umukunzi we, ko yamukunze by'igihe kirekire, kandi ko nta wundi muntu
ateze kumusimbuza.
'You Should Know'
yayishyize ku muyoboro we wa Youtube, ku wa 2 Ugushyingo 2022. Yaririmbye muri
iki gitaramo, mu gihe mu 2025 azashyira hanze Album ye nshya, kandi yasabye abitabiriye
iki gitaramo kuzamushyigikira ubwo azaba amurika iyi Album.
Ariel Wayz yeretswe
urukundo mu gitaramo cya Massamba cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa
Gatandatu tariki 31 Kanama 2024
Ariel Wayz yaririmbye
indirimbo ya Kamaliza mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuhanzi afatiraho
urugero’
Ariel yavuze ko yishimiye
guhurira ku rubyiniro na Massamba, umuhanzi wizihiza imyaka 40 mu muziki
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yitabiriye igitaramo cya Massamba Intore
Umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, Makanyaga Abdul yashyigikiye Massamba wizihiza imyaka 40 mu muziki
Umuhanzi Jules Sentore na Andy Bumuntu bitabiriye iki gitaramo
ARIEL WAYZ YAKURIWE INGOFERO MU GITARAMO CYA MASSAMBA INTORE MURI BK ARENA
TANGA IGITECYEREZO