Kigali

Ruti Joël yazirikanye Buravan mu gitaramo cy'ubutore cya Massamba Intore-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2024 23:12
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yagaragaje ubuhanga ubwo yaririmbaga indirimbo 'Low Key' mu rwego rwo kunamira Yvan Buravan, umuhanzi wabaye inshuti ye y'igihe kirekire, kugeza ubwo bombi banahanye indirimbo kuri Album.



Ruti Joel yakunze kugaragaza ko Buravan yamubereye umuvandimwe n'inshuti adateze kuzibagirwa. Yanabishimangiye ubwo yaririmbaga mu gitaramo "3040 y'ubutore" cya Massamba Intore cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024.

Uyu muhanzi yagize ku rubyiniro ahagana saa 20:30' yinjirira mu ndirimbo ze zirimo nka 'Cunda' iri kuri Album ye ya mbere yise 'Musomandera'. Asoje kuririmba iyi ndirimbo, yaririmbye indirimbo 'Low Key' ya Buravan.

Mbere yo kuyiririmba yabajije abakunzi b'umuziki ati "Nkongi muramuzi? Yavugaga Buravan." No mu gitaramo, Ruti Joel yakoze mu Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena yunamiye Buravan, amugaragaza nk'umuhanzi wabaye icyatwa mu rugendo rwe rw'umuziki.

Ruti Joel yigeze kuvuga ko ubushuti bwe na Buravan, bwarandaranze kugeza n’ubwo baguranye indirimbo. Buravan yakunze indirimbo ‘Impore’ ya Ruti Joel arayimusaba, undi arayimuha. Ruti Joel nawe akunda indirimbo ‘Nyambo’ ya Buravan arayimwaka.

Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yitaye cyane ku ndirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere 'Musomandera' yashyize hanze muri Mutaram 2023. Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Amaliza'- iri mu ndirimbo zakunzwe kuri iyi Album, ahanini bitewe n'uburyo yayikozemo. Ku rubyiniro, yari kuwme na Clement usanzwe ari umcuuranzi we wa Gitari.

Mu ndirimbo yahisemo kuririmba muri iki gitaramo, kandi yaririmbye indirimbo ye yise 'Igikobwa' cyabaye idarapo ry'umuziki we. Yigeze kuvuga ko iyi ndirimbo yahinduye imibereho ye, ndetse yatumye umubare munini w'abantu bamukunda wiyongera ubutitsa.

Yaririmbye abari bateraniye muri BK Arena, harimo abavuza akaruru k'ibyishimo mu rwego rwo kugaragariza uyu muhanzi ko banyuzwe n'inganzo ye.

Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo. 

Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!

Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili.

Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.

Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.    

Ruti Joel yaririmbye indirimbo ‘Low Key’ mu rwego rwo kunamira Buravan


Ruti Joel yakunze kuvuga ko Massamba yamubereye umubyeyi we mu muziki


Ruti Joel yaririmbye muri iki gitaramo yizihiwe, imbere y’ibihumbi by’abantu


Joel aherutse gutangaza ko ari ibyishimo n’umunezero kuri we kuba Massamba yaramuhisemo  


Umwana wa Gatora Yannick yasanganiye ku rubyiniro Ruti Joel anyura benshi

 

Umuhanzikazi Teta Diana yitabiriye igitaramo cya Massamba, umuhanzi wamureze mu muziki







Umuhanzi Muyango Jean Marie yitabiriye igitaramo cya Massamba, umuhanzi bakoranye igihe kinini 

KANDA HANO UREBE UKO RUTI JOEL YITWAYE KU RUBYINIRO MURI IKI GITARAMO

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Massamba Intore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND