Kigali

Ababazwa no kuba atazwi! Injira mu buzima bwa JDK waririmbye "Hinga Kinyamwuga" yabengutswe na MINAGRI

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/06/2023 17:10
0


Si kenshi umuhanzi akora indirimbo ikamamara cyane ariko we ntamenyekane kuko ahanini bikunze kujyanirana. JDK yanditse indirimbo iramamara cyane mu gihugu hose, ariko azwi na mbarwa, bikaba bimubabaza cyane ndetse byamugizeho ingaruka.



Niba ukunda gukurikira Radiyo za hano mu Rwanda, nta kuntu waba utarumvise indirimbo "Hinga Kinyamwuga" yakunze kwifashishwa cyane mu bukangurambaga bwa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), bugamije gushishikariza abanyarwanda guhinga kinyamwuga.

Ni indirimbo iryoshye yaba mu mudiho ndetse n'amagambo ayigize. Yasohotse mu mwaka wa 2019, ariko nyirayo ntabwo azwi cyane, kandi nyamara ni umuhanzi w'umuhanga cyane umaze gukora indirimbo zigera ku 8. Ibi byatumye tumushakisha kugira ngo tubagezeho amakuru ye.

Amazina ye ni Jean de Dieu Harerimana, akaba akoresha izina rya JDK mu ruhando rwa muzika. Avuga ko JDK ari impine y'amazina ye n'umuryango we. Akunda cyane indirimbo ze zose ariko cyane cyane iyitwa "Hinga Kinyamwuga" ari nayo yatumbagije umuziki we.

Iyo asobanura impamvu imutera gukunda iyi ndirimbo kurusha izindi zose, avuga ko ifite ubutumwa bukomeye kandi yafashije abanyarwanda guhinga kinyamwuga, biteza imbere. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane, kugera aho yiyambazwa na MINAGRI mu bikorwa byayo binyuranye.

Aganiriza inyaRwanda ku rugendo rwe mu muziki n'ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo ye yamamaye, JDK yagize ati "Indirimbo yanjye natangiriyeho bwa mbere yitwa "Hinga Kinyamwuga", hari muri 2019. Ni indirimbo yanjemo ndyamye mu ijoro kuko sinari nzi ko nzaba umuhanzi". 

Ati "Icyo nari ngamije ni ugushishikariza abahinzi guhinga kinyamwuga bakiteza imbere ndetse n'igihugu cyacu muri rusange. Nayanditse mu 2019. Ni indirimbo izwi cyane kuko abanyarwanda bayakiriye neza cyane". Yongeyeho ko kugira ngo igere kuri MINAGRI "habayeho agreement". 

Ubusanzwe, JDK akora mu Nganda i Masoro, akaba ari "Director of administration" mu ruganda rumwe rwa hano mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri 'Business administration', yakuye muri UNILAK mu mwaka wa 2014.

Yabwiye inyaRwanda ko afite imishinga myinshi muri uyu mwaka "ariko hari imaze kugera kuri 50%". Ati "Ndimo gutegura umushinga w'indirimbo y'Uburere Mboneragihugu n'izindi z'urukundo zisanzwe. Mu myaka 5 mbafitiye ibyiza byinshi, kubaha indirimbo nziza kandi zuzuyemo amasomo". 

Uyu mugabo umaze imyaka 4 mu buhanzi, avuga ko imbogamizi yahuriye nazo mu muziki ari nyinshi. Mu byamubabaje cyane, ku isonga ni ukuba indirimbo ye yaramenyekanye ariko nyirayo ntamenyekane. Aha yavugaga indirimbo ye yamwinjije mu muziki ariyo "Hinga Kinyamwuga".

Yumvikanishije ko ari umwe mu bavumira ku gahera icyorezo cya Covid-19 yatumye atamenyekana. Aragira ati "Indirimbo yanjye yitwa 'Hinga Kinyamwuga' yaramamaye cyane, njyewe JDK nyirayo sinamenyekana bitewe n'uko nayisohoye mu mezi make tugahita duhura n'icyorezo cya COVID 19".

Ni ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye kuko "yahise azima" mu mvugo z'ab'ubu, ahanini bitewe n'uko yabuze uko afata amashusho y'iyi ndirimbo ye. Aragira, ati "Ibi byatumye nsubira inyuma indirimbo ikomeza kwamamara nyirayo arasigara bitewe n'uko yari Audio". 

Yashimye byimazeyo MINAGRI yabengutse indirimbo ye "Hinga Kinyamwuga", ati "Kandi ndashimira Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi imbaraga bakoresha mu kwigisha no gushishikariza abahinzi guhinga kinyamwuga no kuzamura iterambere ry'umuhinzi".

JDK yasobanuye ko atayikoreye amashusho agezweho, akaba akirimo kubyigaho. Ni umushinga avuga ko uremeyeye cyane, akaba asabwa kutawuhubukira. Avuga ko amashusho ari hanze, atayakunze, kandi nayo yayafashe ejobundi. Kuko igihangano cye ari cyiza cyane, avuga ko n'amashusho agomba kuba ari meza.


JDK yamamaye cyane mu ndirimbo "Hinga Kinyamwuga" 


JDK aretaganya gukora indirimbo z'urukundo ndetse n'iz'Uburere Mboneragihugu

UMVA INDIRIMBO "HINGA KINYAMWUGA" YA JDK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND