Diamond Platinumz yavuze ko atigeze agira ishyari Zari ko kandi adakundana na Zuchu nk'uko abenshi bakomeje kubivuga.
Diamond Platnumz yatangaje ibitekerezo bye ku bijyanye n'umubano we na Zari Hassan, umubyeyi w'abana be babiri, nyuma y'uko Zari yemeje ko yashyingiranwe na Shakib Lutaaya.
Mu kiganiro yatanze muri Episode ya 2 ya Young, Famous & African, Diamond yavuze ko adafite ishyari ku mubano wa Zari n'umugabo we mushya.
Yagize ati: "Ntabwo ushobora kugira ishyari ku kintu ushobora kubona igihe cyose wifuza. Niba nshaka Zari, nshobora kumubona mu buryo bworoshye".
Diamond Platnumz yemeje ko afite ubushobozi bwo gusubirana na Zari ndetse no kongera kubaka umuryango wabo niba abishatse nk'uko tubicyesha MBU.
Diamond na Zari bafitanye abana babiri, Tiffah na Nillan, ariko batandukanye muri 2018. Muri Mata 2023, Zari yarushinze n'umugabo we Shakib Lutaaya mu birori byabereye muri Afurika y'Epfo mu ibanga rikomeye cyane.
Muri icyo kiganiro kandi, Diamond Platnumz yanyomoje amakuru yavugaga ko yaba ari mu rukundo na Zuchu, umuhanzikazi wazamuwe n'ikigo cye cya Wasafi Records. Yavuze ko ibyavuzwe ku rukundo rwe na Zuchu ari ibihuha gusa, avuga ko Zuchu ari umuhanzi umwe mu bakozi be gusa, nta birenze ibyo.
Uko umuziki wa Diamond utera imbere ni na ko ibindi bikorwa bye by'ubushabisi nabyo bitera imbere mu butangaje. Guhera ku ndirimbo ye aherutse gushyira hanze "Holiday", Diamond akomeje gushimangira igikundiro afite ku bantu.
Diamond yatangaje ko we na Zuchu nta mubano urenze gukorana bafitanye
Diamond yatangaje ko adafitiye ishyari Zari
TANGA IGITECYEREZO