Kigali

Hakenewe uwamuha impyiko! Umugore wa Theo Bosebabireba arembeye mu bitaro bya Rwamagana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2025 16:44
0


Ushobora kuba ari ubwa mbere wumvise iyi nkuru, cyangwa ukaba warayumvise ntuyiteho cyane kuko wenda wumvaga ari uburwayi busanzwe, ariko amakuru ukwiriye kumenya uyu munsi wa none ni uko umugore wa Theo Bosebabireba arembye cyane ndetse hakenewe inkunga yawe.



Inkunga ya mbere ikenewe ni amasengesho kugira ngo uyu mubyeyi akire kandi vuba yongere kwita ku muryango we no gukorera Imana. Ariko kandi hanakenewe inkunga mu buryo bw'ubushobozi bw'amafaranga no kwitanga gukomeye k'umugiraneza wakwemera kumuha impyiko kuko ari cyo cyihutirwa cyane nk'uko abaganga babitangaza.  

Umubyeyi uri gutabarizwa ni Mushimyimana Marie Chantal bakunze kwita Mama Eric. Ni umugore wa Uwiringiyimana Thèogene [Theo Bosebabireba] umaze imyaka irenga 20 akorera Imana binyuze mu kuyiririmbira. Mama Eric na Papa Eric bafitanye abana 7, bakaba batuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Basengera kuri ADEPR Kicukiro Shel. 

Theo Bosebabireba uri gutabariza umugore we uzahajwe n'uburwayi, yahembuye imitima y'abantu babarirwa muri za Miliyoni mu Rwanda, mu Karere na Afrika muri rusange, binyuze mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Icyifuzo", "Ikiza urubwa", "Ibigeragezo si karande", "Ingoma" na "Kubita Utababarira".

Hashize amezi ane (4) Theo Bosebabireba arwaje umugore we urembeye mu bitaro bya Rwamagana. Theo aragira ati "Amaze amezi 4 arwaye, yagiye ananuka, atangira kujya ambwira ngo yumva isereri, bucyeye nkumva arambwiye ngo umwuka uri kuba muke, tujya kwa muganga, bamufata ibizamini basanga ngo arwaye umuvuduko w'amaraso n'igifu."

Yakomeje avuga ko umugore we yafashe imiti bamuhaye irarangira ntibyagira icyo bitanga, asubirayo barongera bamufata ibizamini na none bamuha indi miti. Igihe uburwayi bwakomereye ni ukuva mu mpera z'Ugushyingo 2024 "kuko twinjiye mu Ukuboza yarageze mu bitaro bya Rwinkwavu, yavuyeyo agiye kumara ukwezi bamuzana i Rwamagana".

Yavuze ko umugore we yimuriwe mu bitaro bya Rwamagana "kuko mu bitaro bya Rwinkwavu bari bamaze kuvumbura ko arwaye impyiko,..bazibona rero zaramurenze ari ukumuzana i Rwamagana bakamushyira kuri 'Dialyse' [imashini ifasha umuntu wangiritse impyiko zose mu iyungururwa ry'amaraso ye] kuko yari asigaye avuga ibintu biterekeranye [guteshaguzwa]".

Thèo Bosebabireba yabwiye inyaRwanda ko kugeza ubu umugore we ari kuri iyi mashini yunganira impyiko izwi nka “Dialyse”, aho asabwa kuyijyaho nibura inshuro 3 mu cyumweru. Avuga ko nta bushobozi afite bwo gukomeza kwishyurira umugore we amafaranga yo kumujyana kuri iyo mashini yunganira impyiko, kuko bihenze cyane.

Aragira ati "Ubu bamushyize kuri Dialyse ni ukuvuga ngo idahari yahita apfa, kuko babivumbuye yatangiye kubyimba cyane amaso, inda, ibirenge, intoki,..njyewe nabonye ifoto ye ngira ubwoba [ubwo bayimwohererezaga]". Yavuze ko bari gushaka umugiraneza wakwemera guha uyu mubyeyi impyiko isimbura ize zangiritse. 

Ati: "Turimo gutabaza ngo haboneke umuntu umuha impyiko, ni cyo cyihutirwa, ni byo abaganga bambwira, kuko bambwira ko amafaranga ya Dialyse ntayabona kuko ntibishoboka. Mu cyumweru hagomba kuba hasabwa arenga ibihumbi 300 Frw [300,000 Frw] hatarimo imiti n'ibyo kurya asabwa na muganga".

Yavuze ko kuba umugore we ajya kuri iyo mashini gatatu mu cyumweru, ariyo mpamvu asaba ubufasha abagiraneza kuko bimukomereye dore ko uretse kwita ku mugore we urembye, n'abana babo bakeneye amafaranga y'ishuri kuko bose bariga ndetse bamwe biga no mu mashuri yisumbuye.

Ati: "Ni ibintu rero ntashobora, abantu babishobora ni bake ariko nabwo byabasiga iheruheru. Turi kubwira abantu ngo badufashe tubone umuntu umuha impyiko, hanyuma abagwe bamuguranire turebe ko hari icyo bizatanga".

Uyu muhanzi yashimiye "abantu bacye" bakomeje kumwereka urukundo muri ibi bihe bikakaye arimo we n'umuryango we. Arasaba inkunga yawe na cyane ko nta kintu agikora kubera kwita ku mugore we. Ati "Ntabwo nkijya mu bitaramo narabihagaritse, ni nk'aho ari njye umurwaje kuko njyayo buri munsi i Rwamagana ngenda ngaruka."

Mu mwaka wa 2022, Theo Bosebabireba yari arwaje se mu bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba. Icyo gihe uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo "Kubita Utababarira" yasabye inshuti n'abavandimwe inkunga y'amasengesho kugira ngo umubyeyi we akire, kandi Imana yaramwumvise. 


Umugore wa Theo Bosebabireba [Mama Eric] arembeye mu bitaro bya Rwamagana


Theo Bosebabireba aratabariza umugore we umaze amezi ane arembye cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND