Kigali

Ibitaro bya Leta mu Bwongereza byugarijwe n'Ubucucike bukabije

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/01/2025 16:47
0


Raporo iheruka gusohorwa n’Umuryango w’Abaforomokazi mu Bwongereza, Royal College of Nursing (RCN), yerekanye ko ubucucike bukabije mu Bitaro bya Leta (NHS) bwateje ikibazo gikomeye mu mitangire ya serivisi z’ubuzima.



Iyi raporo ishingiye ku buhamya bw’abaforomokazi barenga 5,000, yagaragaje ko ibi bibazo byatumye hatakara ubuzima, agaciro k’abarwayi, ndetse n’ubwirinzi bw’ibanga.

Muri raporo, hagaragajwe ibikorwa bitandukanye bidahesha agaciro abarwayi, birimo abarwayi bapfa bari mu mirongo y’ahakirirwa abarwayi mu bitaro kubera kubura ubutabazi bwihuse, abagore bakorerwa ubuvuzi bwo gukuramo inda mu bice bitari ibanga bigatuma bahura n'isoni, ndetse n’abarwayi bafite ibibazo byo kudashobora kwihangana mu kwituma bakarabwaho hafi y’imashini zigurisha ibiribwa cyangwa mu bice bidasakaye neza.

Abaforomokazi bagaragaje ko batanga ubuvuzi ahantu hatabugenewe nk’ubwiherero n’ahaparikwa imodoka, kubera kubura ibikoresho bihagije n’imyanya yo kwakirira abarwayi. Bagaragaje ko bita ku barwayi bagera kuri 40 icyarimwe, nta bikoresho nk’ibipima umuvuduko w’amaraso cyangwa iby’ubuhumekero bihari.

Professor Nicola Ranger, umuyobozi mukuru wa RCN, yavuze ko iki kibazo cyatangiye gukomera kuva mu bihe bya COVID-19, ariko kugeza ubu nta ngamba zihamye zirafatwa. Yagize ati: “Kubona abarwayi bavurirwa mu bice bidahesha agaciro ikiremwa muntu byakwiye guhagarara burundu. Ni ikibazo gikomeye cyane kigomba guhabwa agaciro mu buryo bwihuse.”

Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Wes Streeting, yagaragaje ko guverinoma ifite gahunda yo gukemura ibi bibazo, ariko yemeza ko bishobora gufata igihe kinini kubera ingaruka z’ibibazo byatewe na gahunda zitanoze mu myaka yashize.

Abaturage basabwe kwirinda uko bishoboka bakitabira gahunda zose zashyizweho zo gukumira indwara zishobora kubyara umubare munini w’abagana ibitaro. Abakozi b'ubuzima nabo basabwe gushyigikirwa no guhabwa ubushobozi bukwiye bwo gukora akazi kabo neza.

Nk'uko tubicyesha The New York Times, iyi raporo yerekanye ko hakenewe ingamba zihutirwa zo gukemura ibibazo by’imitangire ya serivisi mu Bitaro bya Leta mu Bwongereza. Ni inshingano y’abayobozi, abakozi b’ubuzima, ndetse n’abaturage gufatanya mu guharanira ko ubuzima bw’abarwayi bwitabwaho mu buryo bukwiriye.


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND