Mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yatangarije abadipolomate bakorera mu Rwanda ko umwaka wa 2024 usobanuye byinshi ku Banyarwanda, ashimira ababaye hafi u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Kuri uyu wa Kane tariki
16 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku
meza abadipolomate bakorera mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko
umwaka wa 2024 wari ufite ibisobanuro byinshi ku Banyarwanda kuko bawizihijemo
imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’uko Igihugu cyabohowe
ndetse n’amatora.
Ati: "Umwaka wa 2024
wari usobanuye byinshi ku Banyarwanda, twizihije isabukuru ebyiri, harimo iyo
'Kwibuka30' n'iyo 'Kwibohora30' yakurikiwe n'amatora y'Igihugu. Mu by'ukuri
wari umwaka urimo akazi kenshi kuri twebwe ariko watanze umusaruro."
Ibi, Umukuru w’Igihugu
yanabigarutseho ubwo yinjizaga Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025, yavuze ko
mu 2024, u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 30 imyaka ishize Jenoside yakorewe
Abatutsi ibaye, inangana n’ishize igihugu cyibohoye. Yavuze ko ibyo byombi
bigaragaza urugendo igihugu kimaze gutera.
Ati: “Twizihije kandi
kwibohora kw’igihugu cyacu, ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye n’aho tugeze
biturutse ku ntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka.”
Yagarutse ku bindi
byabaye mu 2024 harimo nk’amatora, avuga ko yagenze neza kandi bishimangira
icyizere abaturage bafitiye abayobozi babo.
Ati “Amatora aheruka
yagenze neza, ndongera gushimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye abayobozi
babo n’inzego z’igihugu. Nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda
inkunga yanyu mu gihe cy’amatora ndetse no mu bindi bihe, igihe cyose iyo nkunga iba
ikenewe,”
Abanyarwanda bagaragaje
mu ijwi riranguruye ko bashaka kugera no ku bindi byinshi kandi byiza, na
serivisi zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere kandi tugomba gufatanya
kugira ngo tubigereho.”
Umukuru w’Igihugu
yashimye ababaye hafi y’u Rwanda mu myaka 30 ishize, ashimangira ko rubabona
nk’abafatanyabikorwa barwo mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ati: “Ni yo mpamvu
umwanya nk’uyu ari ingenzi cyane aho tuganira, tugakomeza kubashimira mwese.’’
Perezida Kagame yabwiye
abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda ko
umubano warwo n’amahanga ugenda waguka.
Ati: “Ibi byerekana icyerekezo n’intego y’u Rwanda yo gufungurira Isi amarembo yo kwimakaza imikoranire, guhanga ibishya no kwaguka guhuriweho.’’
Perezida Kagame yakiriye ku meza abadipolomate n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO