Mu rwego rwo kongera ubufasha mu rwego rw’ubuvuzi, serivisi 14 zishya zimaze kwemezwa, harimo iz'ubuvuzi bwa kanseri, kuyungurura impyiko (Dialyse), ndetse no gutanga inyunganirangingo n'insimburangingo, zizajya zishyurwa na mituweli.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko izi serivisi zizatangira gutangwa mu buryo bwa gahunda mu gihe cya vuba, ndetse serivisi zimwe muri zo, nk'iz'ubuvuzi bwa kanseri, zizatangira gukorerwa mu bitaro bihariye. Izi serivisi 14 zizatangira gukorerwa kuri mituweli mu kwezi kwa Nyakanga 2025, aho abarwayi bazajya babona ubuvuzi bwihuse kandi bunoze.
Dr. Nsanzimana yashimangiye ko ibi bizafasha cyane abaturage batari bafite ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi bivanze na mituweli, bagasubira mu buzima bwiza. Iyi gahunda iteganijwe kuzagira uruhare rukomeye mu kunoza ubuzima bwa benshi, cyane ko izafasha mu guhangana n’indwara zitoroheye guhangana nazo nk’iza kanseri n'ibindi bibazo by’ubuzima bikomeye.
Izi serivisi 14 zishyizwe mu rwego rwo kunoza ubuvuzi no gutanga serivisi z'ubuzima zinoze kuri bose, harimo n’abatishoboye. Kuva muri Nyakanga 2025, mituweli izaba igaragaramo izi serivisi nshya, igatanga amahirwe menshi yo guhangana n’indwara zibasira ubuzima bw'abaturage.
Inkuru ducyesha RBA ivuga ko iyi gahunda yo kongera serivisi mu rwego rw’ubuvuzi ikaba ari ingamba nziza zo kuzamura ireme ry’ubuvuzi mu gihugu, kimwe no guha abaturage amahirwe yo kugerwaho na serivisi z’ubuzima zinoze.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO