Kigali

Ibyihariye kuri Dr. Edward Kadozi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa HEC

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:18/01/2025 22:22
0


Dr. Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), nk’uko byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.



Dr. Edward Kadozi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi muri 2019, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Master’s) mu mitegekere ya politiki yakuye muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa.

Afite uburambe bw’imyaka irenga 14 mu birebana n’iterambere ry’ubumenyi, isoko ry’umurimo, ubukungu bw’abimukira (Economics of migration), iterambere ry’umusaruro w’abantu (Human capital development), ubucuruzi, n’ubukungu bushingiye ku bidukikije n’ingufu . Ni inzobere mu gusesengura no gutegura politiki, ndetse yanakoze ubushakashatsi butandukanye ku ngingo zirebana n’ubukungu, iterambere, n’imibereho rusange.

Ni umwarimu mu mashuri makuru na kaminuza zirimo Kaminuza y’u Rwanda na ULK, aho yigisha amasomo y’ubukungu bw’iterambere, politiki z’ubukungu, n’ubukungu bushingiye ku bidukikije mu byiciro by’amashuri yisumbuye (Master’s). 

Kuva muri 2013, ni umutoza w’ibanze mu gutegura no gusesengura politiki muri Rwanda Management Institute ndetse akaba n’umuyobozi w’amahugurwa mu Kigo cy’Iterambere rya Politiki (CDP).

Dr. Kadozi yanayoboye ubushakashatsi burenga 50 bw’abakandida ba PhD, Master’s, na Bachelor’s, muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda no hanze yarwo. 

Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi muri 2019, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Master’s) mu mitegekere ya politiki yakuye muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (Bachelor’s) mu bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uyu mwanya ashyizweho ategerejweho kongera guteza imbere urwego rw’amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda.


Inama y'Abaminisitiri yahaye inshingano nshya Dr. Edward Kadozi










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND