Ku wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2025, itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda, RWAFPU3-7, bahagurutse i Kigali berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, iri tsinda ryiganjemo umubare munini w’abapolisikazi, riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Donatha Nyinawumuntu, risimbuye bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6, ryari rimaze umwaka muri icyo gihugu. Icyiciro cya mbere cy’itsinda RWAFPU3-6 cyari kigizwe n’abapolisi 80, bagarutse mu Rwanda ku gicamunsi bayobowe na SP Emmy Karangwa.
Abapolisi ba RWAFPU3-7 bakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, aho bakiriwe na Commissioner of Police (CP) Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. CP Kamunuga yashimiye abapolisi bari bavuye mu butumwa bw’amahoro, anabaha ikaze mu gihugu, abasaba gukomeza gukorera hamwe n’imbaraga n’ubunyamwuga.
SP Emmy Karangwa, wari Umuyobozi wungirije w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, yavuze ko ibikorwa byabo byari birimo n’ibindi bitandukanye by’iterambere, birimo umuganda rusange, kwigisha abaturage no kububakira uturima tw’igikoni, ndetse no gufasha abanyeshuri batishoboye kubona ibikoresho by’ishuri.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo mu mwaka wa 2015, kandi kugeza ubu rufite amatsinda abiri y’abapolisi, agizwe n’abagera kuri 400, bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro no guteza imbere abaturage ba Sudani y’Epfo.
U Rwanda rwasimbuje abapolisi bari bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
TANGA IGITECYEREZO