Abakobwa ba Michelle na Barack Obama bagaragaye bitabiriye ibirori by’isabukuru y’inshuti yabo muri Los Angeles.
Nk'uko bigaragara mu binyamakuru bitandukanye, Malia Obama w’imyaka 24 na Sasha Obama w’imyaka 21, bari babucyereye mu myambaro y’ibirori.
Sasha yari yambaye imyambaro y’ibara ry’umukara inkweto zo
mu ibara ry’umweru n'icyatsi anafite agakapu gato mu ntoki, mu gihe mukuru we
Malia yari yambaye inkweto z’umukara, amarinete y’umukara n’ipantalo n’umupira
by’umweru ahetse n'agakapu gato.
Mu bihe bitandukanye ababyeyi b’aba bakobwa bumvikana
bavuga ko baterwa ishema nabo kandi ko bakora icyo bashoboye cyose ngo batume
abana babo babaho mu buzima bifuza.
Kuwa 12 Gicurasi 2023 umuryango wose wa Barack Obama wari mu byishimo byo gusoza Kaminuza kwa Sasha Obama.
Sacha yatangiriye muri Kaminuza ya Michigan, aza gukomereza muri Kaminuza ya South Carolina ari nayo yasorejemo bigatera ibyishimo ababyeyi be n’umuvandimwe we umwe rukumbi Malia Obama.
Aba bakobwa bombi bakaba bari bato cyane ubwo Perezida Barack
Obama yegukanaga umwanya wo kuba Umukuru w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe Malia Obama wabonye izuba kuwa 04 Nyakanaga 1998
yari afite imyaka 10 mu gihe Sasha Obama wabonye izuba kuwa 10 Kamena 2001
yari afite imyaka 7. Ababyeyi babo bakaba baremeranije kubana mu mwaka wa 1992.
Se yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva muri
2008 asoza manda ze ebyiri yemererwa n'itegeko nshinga, muri Mutarama 2017.
TANGA IGITECYEREZO