Umuraperi w’umunyamerika, Lauryn Hill ategerejwe mu bitaramo bya Walker Town bigiye kuba ku nshuro ya Kabiri muri Kenya aho azahurira ku rubyiniro n’ibyamamare mu muziki wa Afurika n’u Bwongereza.
Guhera tariki ya 28 kugera 29 Nzeri, 2024 muri Nairobi
hategerejwe ibitaramo byihariye byatumiwemo ibyamamare bitandukanye.
Muri byo harimo Lauryn yamamaye mu itsinda rya Fugees, azahurira muri ibi bitaramo n’umuraperi w’umunya-Kenya, Nyashinski, umuraperi wo mu Bwongereza ArrDee, Rema na Bien wo muri
Sauti Sol.
Lauryn Hill bukaba atari ubwa mbere azaba ageze muri
Kenya nk'uko yabigangaje agira ati”Ubwa mbere nza muri Nairobi narintwite imfura
yanjye, Zion. Nishimiye kuza kugirana ibihe byiza by’umuziki n’abanya-Kenya.”
Uyu mugore yatangiye kwamamara muri Afurika mu myaka yaza
1996 ubwo indirimbo ya Fugees
yifashishwaga muri filime mbarankuru, igaruka ku mukino w’amateka wa Muhammad
Ali na George Foreman wabereye muri Zaire.
Yaje ariko gutangira gukora nk’umuhanzi ku giti cye maze Album ya mbere
yashyize hanze, imuhesha ibihembo bigera muri bitanu muri Grammy, ibi byahise
bishimangira ubukaka bwe muri Hip Hop na R&B.
Ibi bitaramo mu mwaka wa 2023 byari byatumiwemo Tiwa Savage,
Fally Ipupa na TxC, byitabirwe n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki.
TANGA IGITECYEREZO