Umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidele Uwayezu, yatangaje ko abayobozi bamubanjirije bakoze amakosa ku masezerano basinyanye n’Akagera kabagurishije Bus Rayon Sports yakoreshaga, anahishura ko iyi kipe iri gushaka uko yagura imodoka nshya igezweho aho kugarura iyaboreye mu Akagera.
Bus
yatwaraga abakinnyi ba Rayon Sports ku mikino ndetse no ku myitozo, imaze igihe
yarafatiriwe n’Akagera Motor kayibagurishije kubera kunanirwa kwishyura umwenda
wasigaye ubwo bayiguraga.
Iyi
modoka yateje impagarara hagati ya Rayon Sports na Kompanyi ya Akagera Motors, yaguzwe
mu Ugushyingo 2018, icyo gihe Muvunyi Paul wayoboraga iyi kipe yishyuye miliyoni
45 muri miliyoni 100 bari bumvikanye ariko bemeranywa ko hari amafaranga Rayon
Sports izajya yishyura buri kwezi kugeza miliyoni 55 bari basigayemo zishizemo.
Gusa
ntabwo ibyo impande zombi zari zemeranyijeho ariko byagenze kuko iyi modoka
yagiye ifatwa n’Akagera bya hato na hato bitewe n’uko iyi kipe yabaga
itubahirije amasezerano bagiranye, ikibazo gikomereza no kuri Munyakazi Sadate wasimbuye
Muvugi ku buyobozi bwa Rayon Sports, na we wananiwe kujya yishyura aya
mafaranga ya buri kwezi, none bikaba byaranakomereje k’uwamusimbuye Uwayezu.
Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, Uwayezu Jean Fidele yabwiye
itangazamakuru ko Rayon Sports iri gushaka imodoka nshya y’abakinnyi kuko iya
mbere yo ishobora no kutazagaruka kuko ubu ideni rigeze hafi muri miliyoni 65
zirenga ndetse anavuga ko habaye gukora amakosa ku masezerano ubuyobozi
bwamubanjirije bwasinyanye na Akagera.
Yagize
ati” “Imodoka ya mbere iri mu bibazo bishobora no gutuma itazanagaruka ahari,
reka nsubire inyuma gato wenda n’abandi babyumve, ubuyobozi bwariho icyo gihe
bwakoranye amasezerano n’Akagera, babaha bisi(bus) kuri miliyoni 100, batanga
45 hasigara 55, ntiyongeye kwishyura buri kwezi ayasigaye”.
“Mu
masezerano harimo ko nibatishyura Akagera kazafatira imodoka, karayifatiriye,
ubwo hagati aho ayo mafaranga yari asigaye miliyoni 55 kuko agaciro kari
miliyoni 100, hagiye hazamo inyungu z’ubukererwe. Ubu zishobora kuba zigeze
kuri miliyoni 65 cyangwa zirenga”.
gera
ku buyobozi bwa Rayon Sports twe twagiye kuganira nabo, twe tubereka uko
twifuza byakemuka bitewe n’ubushobozi bwari buhari, mu bibazo by’amafaranga
byari bihari tubereka uko twakorana ngo tuyigaruze, batubwira ko bitashoboka ko
ahubwo twishyura ayo mafaranga yose, ntayo twari dufite. Ikindi kinababaje mu
masezerano yari ahari, harimo ko Akagera nikayifatira, kakayiteza cyamunara,
ntigere kuri ayo mafaranga, ngo asigaye Rayon Sports izayishyura”.
“Ni
agahinda amasezerano nk’ayo kuyasinya uri umuyobozi, ni igisebo, ni byo bibazo
turimo muri Rayon Sports, byarananiranye noneho no kuba imaze igihe, imyaka
ingahe iparitse icyo ni ikindi kibazo, twe ibyo tureba ni ibifitiye inyungu
Rayon Sports, ushobora kuyizana ikakubera ikindi kibazo, twe turifuza gushaka
imodoka nshya igezweho, ikomeye yadukorera akazi kuruta kujya kurwana
n’iyaboreye mu Kagera”.
Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo, Rayon Sports yasinyanye amasezerano
y’ubufatanye n’umuterankunga mushya witwa Tom Transfers uzaha imodoka 2 iyi
kipe zo gukoresha ku biro (Office), ikazabamamaza ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma
y’imikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda 2021-22, Rayon Sports ifite amanota 4
mu mikino 2, ikaba ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu
mwaka.
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu yavuze ko iyi kipe iri gushaka Bus nshya kubera ko iyo bakoreshaga yaboreye mu Akagera
TANGA IGITECYEREZO