Mu kiganiro n’abitabiriye inama ku bucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Zimbabwe yabereye muri Kigali Convention Center, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku bufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal, avuga ko rwamaze gukuramo amafaranga aruta ayo rwashoye.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 muri Convention Center, Perezida Kagame
yagiranye ikiganiro n’abitabiriye inama ku bucuruzi n'ishoramari hagati y'u
Rwanda na Zimbabwe, aho yashimye ubushake bw'abashoramari bo muri icyo gihugu
bwo gushora imari mu Rwanda.
Muri
iki kiganiro Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kubasangiza kubijyanye n’ubufatanye
bw’u Rwanda na Arsenal ndetse na PSG, avuga ko amafaranga u Rwanda rwashoye
muri iyi kipe yo mu Bwongereza, rwamaze kuyagaruza ndetse rukaba ruri mu
nyungu.
Yagize
ati”Mu busanzwe ndi umufana wa Arsenal, ndetse kuri ubu turi gukorana neza na
PSG, ubu ndi umufana mwiza wa PSG. Ndababwiza ukuri, igihe muzagaruka mufite
umwanya uhagije nzabereka imibare mwihere ijisho, ibintu bimeze neza cyane
ndetse tumaze kubona arenze ayo twashoye”.
Muri
Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB)
cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera
umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku
kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe
y’abagore.
Icyo
gihe ntihigeze hatangazwa amafaranga u Rwanda rwishyuye iyi kipe yo mu Cyiciro
cya Mbere mu Bwongereza, ariko bivugwa ko amasezerano yasinywe yaba afite
agaciro ka miliyoni 30$.
Aya
masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri
Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21
washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.
Mu
mikoranire yaranze u Rwanda na Arsenal mu myaka itatu ishize, harimo ko uretse
kwambara VISIT RWANDA ku myambaro yayo no kuyishyira ku byapa byamamaza muri
Emirates Stadium, iyi kipe yo mu Bwongereza yakunze kumenyekanisha ibyiza
bitatse u Rwanda na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda yifashishije abakinnyi
bayo, ikabinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo ikurikirwaho n’abagera kuri
miliyoni 75.
Kuva
mu 2018, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony
Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott
wabaye kapiteni w’ikipe y’abagore na David Luiz wakiniraga iyi kipe mu mwaka
ushize w’imikino, bose baje mu Rwanda.
Muri
ubu bufatanye kandi, abatoza babiri b’Ingimbi za Arsenal FC, Simon McManus
usanzwe ari Umutoza Mukuru w’Amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal na
Kerry Green, bahugura ab’Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza
ugezweho nk’uwo iyi kipe ikina.
Muri
Mata, abakinnyi ba Arsenal bifanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iyi kipe iherutse kugaragaza ko yari
inyuma ya Patriots BBC yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa
League (BAL) ryabereye muri Kigali Arenal muri Gicurasi, ndetse abakinnyi b’iyi
kipe bakaba bari mu bitabazwa mu muhango wo kwita izina abana b’Ingagi baba
bavutse.
RDB yatangaje
ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, ubukerarugendo mu Rwanda
bwazamutseho 17%, amafaranga yinjiye mu 2019 yiyongereyeho miliyoni 75
z’amadolari ya Amerika ugereranyije n’ayinjiye mu 2018, Abasura u Rwanda
baturutse i Burayi biyongereyeho 22%, mu gihe abaturutse muri UK biyongereyeho
17%.
Ubu
bufatanye kandi buzakomeza guteza imbere mupira w’amaguru mu Rwanda, harimo no
guhugura abatoza mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo n’abagore.
Ku wa
Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, nibwo RDB yatangaje ko yongereye amasezerano
y’imikoranire na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri
imbere.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwungukiye cyane mu bufatanye na Arsenal ndetse na PSG bikaba bihagaze neza cyane
TANGA IGITECYEREZO