RFL
Kigali

Ese ibyangombwa bya Adil Mohamed wa APR FC bimwemerera gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2021 7:18
0


Nyuma y’aho Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ igaragaje ibyangombwa by’umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, hari impungenge ko ashobora kutemererwa gutoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kubera ko atujuje ibisabwa.



Mu byumweru bibiri bishize, nibwo CAF yashyize Adil Erradi wa APR FC ku rutonde rw’abatoza 29 batemerewe gutoza imikino Nyafurika (CAF Champions League na CAF Confederations Cup) ya 2021/22 nk’abatoza bakuru, bitewe n’uko ibyangombwa byabo bitari ku rwego rw’ibyo CAF ishaka.

Mu busanzwe, CAF yemerera umutoza gutoza imikino nyafurika nk’umutoza mukuru ari uko afite License A itangwa n’iyi mpuzamashyirahamwe, cyangwa akaba afite License y’ikirenga (License Pro) ituruka ku yindi migabane, ni mu gihe umutoza wungirije agomba kuba afite License B ya CAF.

CAF yagaragaje ko Adil Mohamed utoza APR FC nk’umutoza mukuru, afite UEFA Advanced Diploma, aho kuba License A ya UEFA nk’uko byavugwaga.

Nyuma y’ibyo, ntabwo Adil yari yemerewe gutoza umukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanganyijemo na Mogadishu 0-0 kubera ibyangombwa bye, ahubwo watojwe n’umutoza wungirije, Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisie we ufite License B ya CAF.

Nyuma y’uko ibyangombwa by’uyu munya-Maroc bigiye ahagaragara, hari impungenge ko atazemererwa gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ , rigena ko umutoza wemerewe gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ari ufite License A cyangwa B cya CAF, mu gihe UEFA Advanced Diploma itarahagarikwa gutangwa yari ifite agaciro ka License C ya CAF.

UEFA Advanced Diploma ya Adil, iyo witegereje neza ku rutonde rwa Diploma zitangwa na UEFA, ntabwo igaragaraho, ku buryo magingo aya byagorana kumenya agaciro ifite.

Iyi license ikaba yaratangwaga mu Bubiligi ariko ikaba yarahagaritswe, uwayikoreraga yakoraga n’andi masomo akabona kubona UEFA A.

Bivuze ko itarahagarikwa, UEFA Advanced Diploma yari ifite agaciro ka UEFA Diploma B, inganya agaciro na Licence C ya CAF.

Uyu mutoza ukomeje kuvugwaho byinshi, amaze imyaka 2 atoza APR FC, aho yayihesheje ibikombe bya shampiyona byose yatwaye adatsinzwe.

Hategerejwe kumenya umwanzuro uzafatirwa uyu munya-Maroc, udafite ibyangombwa bimwemerera gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wanakumiriwe na CAF gutoza imikino Nyafurika.

Icyangombwa cy'umutoza Adil yakuye mu Bubiligi (UEFA Advanced Diploma)

Adil ashobora kutemererwa gutoza muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND