Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, APR FC iratangira urugamba rwo gushaka itike yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League ihura na Mogadishu City yo muri Somalia
Iyi
kipe y’ingabo z’igihugu izakina na Mogadishu City mu mukino w’ijonjora
ry’ibanze muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Gouled
yo muri Djibouti kuri iki Cyumweru, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya
Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.
APR
FC yageze muri Djibouti ku wa Kane, ikomeje gukora imyitozo n’abakinnyi
yajyanye bose, uretse Byiringiro Lague, Ruboneka Bosco, na Kwitonda Alain Bacca
batazagaragara muri uyu mukino kubera ibibazo by’imvune.
Byiringiro
Lague wavunikiye mu ikipe y’igihugu Amavubi ku mukino yakinaga na Kenya mu
Cyumweru gishize ndetse akaba ari hanze y’ikipe amezi Atandatu. Uyu mukinnyi
yakubiswe inkokora mu isura irangirika, azagaruka mu kibuga byibura muri
Gashyantare cyangwa Werurwe 2022.
Ruboneka
Jean Bosco ukina mu kibuga hagati yagize ikibazo cy’imvune izatuma amara
ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga.
Umutoza
Adil Mohamed utazatoza uyu mukino kubera ikibazo cy’ibyangombwa, yavuze ko
adatewe impungenge no kubura aba bakinnyi kuko ngo buri mukinnyi wa APR wese
afite ubushobozi bwo gukina.
Yagize
ati” Nibyo koko turabura abakinnyi batatu Lague, Bosco na Allain (Bacca) ariko
icyo nababwira ni uko abakinnyi ba APR bose barashoboye buri umwe wese akora
ikinyuranyo, abakinnyi bacu bose turabizeye”.
Ikipe
izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club izahura na Etoile du Sahel yo
muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.
AMWE MU MAFOTO Y'IMYITOZO APR FC YAKOREYE MURI DJIBOUTI:
Adil Mohamed Erradi usanzwe ari umutoza mukuru ntiyemerewe gutoza uyu mukino
TANGA IGITECYEREZO