RFL
Kigali

Igisubizo cya Perezida Kagame ku bamusabye kureka Arsenal itsindwa umusubirizo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/09/2021 9:52
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye byimbike ku Rukundo rw’igihe kirekire amaze akunda ikipe ya Arsenal, ariyo mpamvu atayitera umugongo uko byagenda kose cyane ko ngo ari umuntu udahunga ikibazo cyangwa ngo atererane inshuti ye iri mu bibazo.



Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka irenga 30 atangiye gufana Arsenal, ashimangira ko nubwo yagera kure habi cyane atayivaho cyangwa ngo ayitererane.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri RBA, Perezida Kagame yavuze ko yatangiye gufana Arsenal igihe yakinaga neza ari yo mpamvu atayireka kuko ngo iri gukina nabi gusa yemeje ko hakenewe impinduka.

Yagize ati "Hashize igihe kinini ntangiye kuyifana (Arsenal) ishobora kuba irenze imyaka 30, icyo gihe yari ikipe ifite amateka muri Premier League. Muri ariya makipe yose iri mu zabanje irengeje imyaka 100. Yakinaga neza icyo gihe ntangira kuyifana, ngakunda abakinnyi bayirimo, umukino wabo uko umeze, hanyuma biza mu bihe by’ejo bundi.

Hambere muri 2011, hari n’indi tweet nigeze gukora, indi n’iy'ejo bundi. Nabwo nabonaga bitagenda neza, mvuga nti hagomba kugira igihinduka niba ari abakinnyi, niba ari umutoza ariko hagomba kugira igihinduka”.

Perezida Kagame yavuze ko Arsenal yabaye ikipe ihatanira igikombe, iramanuka iba iya kabiri hanyuma isigara ishaka umwanya wa 4 none ubu iri kurwanira kuba mu myanya 10.

Umukuru w’igihugu avuga ko iyo myitwarire mibi itamuciye intege, aho yavuze ko akantu kose kabaye mu kintu ukunda utakagombye kukinubira, ahubwo ko hagomba kubaho ukwihangana.

Yagize ati “Iyo ukunda ikintu ntabwo akantu gato kaba ngo ucike intege, umuntu wese afite uburenganzira bwo gufata icyemezo akavuga ati, ibi nafanaga ndabiretse ndashaka iriya, ni uburenganzira bwe. Njye ariko ntabwo ari ko meze, ndahendahenda, ndihangana nkajya n’inama aho bibaye ngombwa, ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera ko yatsinzwe, ni ikibazo ariko bakwiye gushakira umuti”.

Yavuze ko ikindi cyamuteye kutava kuri Arsenal harimo n’umubano ifitanye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, avuga ko umuntu adakwiye guhora ahindura ikintu ngo n’uko habaye ikibazo, ngo icya ngombwa ni ukugishakira umuti.

Abajijwe niba abyemera mu gihe iyo kipe afana yatsinzwe, Perezida Kagame yagize ati “Ni byo ndabyemera nyine, biba binagaragara. Mu minota ya mbere ndabibona ko bagiye gutsindwa, kuko ubona ukuntu bakina ukamenya uti aba bantu bari butsindwe, akenshi umukino ndawurangiza, njye ntabwo nabihunga kuko ntacyo bintwaye, ntabwo mpunga ibibazo kuko ni cyo kintunze”.

Yongeraho ati “Mfite inshuti ikajya mu bibazo ntabwo nayihunga, umuntu akomeza ari inshuti, keretse iyo ari ikibazo kijyanye no kwangiza ubucuti bwanjye nawe, ariko ubundi ari inshuti akagira ibibazo bitarimo icyaha agumya ari inshuti, ndetse nkamufasha mbishoboye. Ntabwo nahunga inshuti cyangwa umuntu tuziranye kubera ko agize ibyago, na bariya ni amakosa ariko ntabwo ari icyaha, ni amakosa ashobora no gukosorwa bagasubira aho bari bari”.   

Perezida Kagame yavuze ko igihe uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger, aheruka mu Rwanda, baganiriye amubwira ibibazo biri mu ikipe. yemeje ko n’iyo ari hanze akagera London Arsenal iri gukina, ajya kuyireba.

Yavuze ko nubu avugana n’abo muri Arsenal abagira inama ndetse ko yizeye ko ibibazo bizakemuka.

Perezida Kagame yavuze kuri Paris Saint-Germain nayo iri gukorana n’u Rwanda muri "Visit Rwanda" ko ihagaze neza kubera abakinnyi beza cyane ifite barimo Messi, Mbappe na Neymar Jr. Yemeje ko ubu nayo yiyongereye mu makipe akunda ndetse ko ikiniye rimwe na Arsenal yazireba 50-50.

Perezida Kagame yashimangiye ko atareka Arsenal kubera ibibazo ifite kuko hari igihe yamushimishije ikina neza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND