Umukunzi akaba n’umufana w’akadasohoka w’ikipe ya Rayon Sports, yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele, ikubiyemo umuburo, imukomeza ndetse inamusobanurira byimbitse ikibuga arimo n’uburyo agomba kugikiniramo agatsinda.
Iyi
baruwa iragira iti:
Nitwa
Mutimura wa Gasarabwe ka Gashumba, nkomoka iyo muri Nyaruguru y’Abarinda. Ndi
Umwenegitori uzira igihunga ngafata iya mbere gutabara aho rukomeye, ntabwo
njya nsuna.
Data
yabayeho ku ngoma y’umutware Rutaremara, ndetse yari ahatswe neza kuko yari
umugaragu mwiza kandi wumvira. Ibi byatumye akunda kuba hafi ikipe y’umutware yavuyemo
‘Amagaju’. Gusa n'ubwo yari ikipe ya sebuja ntiyigeze ayiyumvamo nkuko
yiyumvisemo ikipe yaturukaga mu Rukari i Nyanza, yavuyemo iyitwa Rayon Sports.
Data
yigeze kunyicaza arambwira ati”Mwana wanjye ndi gutamba mvamo, gusa umutima
wawe n’urukundo rwawe uzabiharire Rayon Sports, nta narimwe izabura ishyamba,
gusa ntacyo rizayitwara kubera ko ari ikipe twese abanyarwanda dufiteho ijambo,
ikikurimo uzakivuge uruhure umutima ariko ntuzayigambanire cyangwa ngo ugambirire
icyayisenya nubwo abayicura bufuni na buhoro batazabura, uzarwane kigabo mwana
wanjye”.
Guhera icyo gihe, ku myaka 11 natangiye kumva impumuro ya Rayon Sports, urukundo no guharanira ishema ryayo binzamukamo ijoro ryose, bukeye negera data ndamubaza nti, ‘ese dawe igihe nikigera nkabona ngiye gutsindwa nsumbirijwe nzakore iki?
Yansubije
agira ati “Mwana wanjye ukivuka niyumvisemo ko uzaba umugabo, ugahagarara mu
mwanya wanjye n’umuryango wa Nyakayonga, icyo gihe nikigera uzafunge amaso yawe
urangamire ikirere, uhumeka ubugira kabiri, ukore icyo umutima uzagutegeka,
uzaba uri gusatira intsinzi ya nyayo, ikosa ni ugusubira inyuma, uzatera
intambwe cumi rubanda bazagukomera amashyi”.
Imyaka
ibaye mirongo neguriye umutima wanjye Rayon Sports, nabonye byinshi, nayikozemo
byinshi, nzimo byinshi kurusha benshi, none rero Nkumburwa y’uruhanga rw’uruhehemure
n’inziga ku maso, nkundira nkuramukirize iyi kipe yanyuze imitima y’abanyarwanda
bigatera ishyari benshi bigatiza umurindi ba rusahuzi.
Nkumburwa
ntuzasune, ntuzatitizwe n’imvura igwa ishyanga, ibyo umaze kubona ni bicye kuko
umurozi ntakura mu ruge. Amagambo aguca intege ntuzabura kuyumva kugeza ubwo
uzahaguruka kuri iyo ntebe umunyabibazo akagusimbura, abakurwanya bitwikiriye
igicu cy’umwijima uzahura nabo igihe cyose, shikama kigabo uhangane nabo kuko
burya ntacyo baba bibereyeho uretse gutera imigeri nk’uri gusezera iby’Isi,
ntuzasune.
Ntuzaterwe
ubwoba n’abakoreshwa bagahimba bakavuga n’akari imurori kubera amaco y’inda,
erega n’abo ni abanyarwanda! Ejo nawe muzicarana mujye inama muhuje umugambi
kuko bahinduka nk’igicu.
Mbere
aha nabonye Mutarambirwa akubiswe inshuro azira umugambi wo gushyira ku
kiziriko ba rusahurira mu nduru, urusaku rwumvikana iyo mu mwonga, bati”Wari
udufashe ku munwa gacogore”!
Ubwitonzi,
ubushishozi n’umurava ufite uzabikoreshe ugarurire umucyo imitima yijimye,
ukomeshe za Ndangamirwa zigize nyamugenda mu b’imbere.
Iyi
kipe ifite ejo hazaza heza, nunkenera nzakwakiriza nkwakirane yombi, Ndi
Umwenegitori uzira igihunga ngafata iya mbere gutabara aho rukomeye, ntabwo
njya nsuna.
Ndabona
ejo heza mu kirere cy’ubururu n’umweru, ndabona akamwemwe mu Banyarwanda,
ndumva impundu n’akaruru k’ibyishimo kuri mwene kanyarwanda, reka ibi tubigire
impamo, dufite byose mu biganza byacu kandi turashoboye.
Umuco
mubi wo gusuna tuwuharire ibyo bigarasha, dukataze imbere, ingabo n’icumu mu
ntoki, umwitero w’ubururu n’umweru, tururwane nk’Inkotanyi twemye.
Ndagutegereje
kandi mpanze amaso impinduka no gushyira mu bikorwa umurongo mwatangiye kuko ari
INDASHYIKIRWA.
Reka
nsubikire aha, ejo turatangira umwaka w’imikino wa 2021/22, reka tuwutegure uko
bikwiye dutekereza cyane ku mitima ibabaye, idaheruka ibyishimo ikeneye
gususuruka ikareka gusuhererwa. Abareyo baragukunda kandi baragushyigikiye.
Mutimura
wa Gasarabwe ka Gashumba
TANGA IGITECYEREZO