RFL
Kigali

Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe arasesekara i Kigali yitabiriye inama ya komite nyobozi y’iri shyirahamwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/05/2021 19:57
0


Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ Dr. Patrice Motsepe azayobora inama ya komite nyobozi y’iri shyirahamwe iteganyijwe kubera i Kigali mu minsi itatu iri imbere.



Ku wa gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, I Kigali hateganyijwe kubera inama ya komite nyobozi ya CAF izaba iyobowe n’umuyobozi mushya w’iri shyirahamwe, Dr. Patrice Motsepe.

Iyi nama ikazaba igamije kwigira hamwe imishinga y’iterambere ry’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane ndetse hakazigirwamo ibijyanye n’amarushanwa atandukanye harimo n’amashya ashobora kuvuka.

Inama yaherukaga guhuza iyi komite yabaye tariki ya 30 Werurwe 2021, ikaba yarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Tariki ya 12 Werurwe 2021, nibwo umunya-Afurika y’Epfo Dr. Patrice Motsepe yatorewe kuyobora CAF ku mwanya yari yiyamamarije wenyine, akaba yarasimbuye umunya-Madagascar Ahmad Ahmad wari umaze imyaka ine ayobora iyi mpuzamashyirahamwe.


Patrice Motsepe azayobora inama ya komite nyobozi ya CAF izabera i Kigali

Motsepe yatorewe kuyobora CAF muri Werurwe 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND