Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwamaze kubaha amafaranga ya mbere yo gutegura umwaka utaha w’imikino uzatangira kuwa 04 Ukuboza 2020.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri Cyumweru, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yemeje ko uru ruganda rwabahaye miliyoni 25 Frws zo kubafasha gutegura umwaka utaha w'imikino, mu gihe bakomeje ibiganiro byo kuvugurura amasezerano azarangira mu 2022.
Yagize ati "Impamba ya mbere nyuma yo kuganira n’umufatanyabikorwa wacu tumwereka gahunda y’ibikorwa, kuko byihutaga, kunononsora amasezerano, kubanza kuyasoma, tukayahuza n’amategeko, tukayahuza n’imikoranire, tukayahuza n’ibyo tubaha n’ibyo baduha, twavuze ko dukomeza kubiganiraho, ariko bemera kuduha amafaranga yo gutangira, miliyoni 25 Frw”.
Kuwa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2020, ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Skol rutera inkunga iyi kipe, Ivan Wulffaert bagirana ibiganiro bavuze ko byari bishimishije.
Mu masezerano mashya avuguruye, SKOL yemeranyije na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports mu ntangiriro z'uku kwezi ko igiye kuzamura amafaranga yatangaga akava kuri Miliyoni 66 FRW ku mwaka, akagera kuri miliyoni 120 hakiyongeraho imyambaro n’ikibuga cy’imyitozo no kwamamaza kuri bus.
Rayon Sports izajya ihabwa na Skol buri mwaka Miliyoni 120 Frws, yiyongeraho imyambaro ifite agaciro ka miliyoni 25 Frws, ikibuga cy’imyitozo cya miliyoni 48 Frws, ndetse n'amacumbi afite agaciro ka miliyoni 24 Frws.
Guhera ku Cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020, Abakinnyi ba Rayon Sports bari gukorera umwiherero mu Nzove mu macumbi ya SKOL, aho bazajya barara, bakanahakorera imyitozo guhera kuri uyu wa Mbere.
SKOL ni umuterankunga w'imena wa Rayon Sports watangiye imikoranire n'iyi kipe ikundwa na benshi kuruta andi makipe mu Rwanda guhera mu 2014.
Skol yahaye Rayon Sports Miliyoni 25 zo kuyifasha kwitegura shampiyona y'umwaka w'imikino 2020/21
TANGA IGITECYEREZO