RURA
Kigali

Mama Mukura umufana ukomeye wa Mukura VS n’Amavubi arembeye muri CHUB

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/03/2025 16:40
0


Umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, arembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).



Ibi byatangajwe n'ikipe ya Mukura VS ibinyujije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo.

Iyi kipe yavuze ko Mama Mukura wari urwariye mu Bitaro bya Kabutare yoherejwe ku bitaro bya Kaminuza bya Kaminuza bya Butare( CHUB) aho arwariye mu ndembe.

Mukura VS yavuze ko ari kwitabwaho n'abaganga kugira ngo arusheho kumera neza ndetse inasaba abantu gukomeza kumusemgera no kumuba hafi.

Mukanemeye Madeleine ufite imyaka 103 azwiho kuba umufana w’ibihe byose wa Mukura VS, n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi, aho yabigaragaje kubwo kudasiba umukino n’umwe aya makipe yakiniye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Mama Mukura umufana ukomeye wa Mukura VS n’Amavubi arembeye muri CHUB 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND