RURA
Kigali

Afurika y'Epfo: Pasiteri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanyiriza umukobwa w'imyaka 14 mu musarani

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:19/03/2025 11:13
0


Bishop Meshack Molefi Phofedi, umuyobozi w'Itorero rya New Babillon Apostolic Church rikorera mu gace ka Evaton West muri Afurika y'Epfo, yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umukobwa w'imyaka 14 w'umukirisitu we inshuro nyinshi.



Ibyaha byabaye ku itariki ya 16 Kanama 2024, ubwo Phofedi yageragezaga gusambanya umukobwa w'imyaka 14 mu musarani w'ahantu hatunganyirizwamo ibikoresho by'ikigo cy'ubucuruzi, aho ababyeyi be bari bategereje mu modoka. 

Nyuma y'ibi bikorwa by'ihohoterwa, Phofedi yatumye umukobwa ajyana mu rusengero kugira ngo basenge, aho ibikorwa by'ihohoterwa byakomeje.

Ibi byaha byamenyekanye nyuma y'uko umukobwa agize ibibazo by'ubuzima maze akabwira mushiki we, bituma nyina atanga raporo kuri polisi. Phofedi yafashwe ku itariki ya 2 Werurwe 2025, maze ashyikirizwa inkiko ku itariki ya 4 Werurwe.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaganye ko Phofedi yarekurwa by'agateganyo, kandi urubanza rwe ruzasubukurwa ku itariki ya 13 Werurwe 2025. 

Abayobozi b'Itorero rya New Babillon Apostolic Church batangaje ko batishimiye ibyo bikorwa biteye isoni byabaye kandi ko batigeze babimenya na mbere hose. Bavuze ko bagiye gukorana na polisi mu iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kose.

Ibi byaha byo gusambanya abana bikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Afurika y'epfo, aho hashyirwaho ingamba zikomeye zo kubirwanya no gukurikirana ababigaragayemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND