Umuryango wa Mugisha Benjamin ‘The Ben’ na Uwicyeza Pamella, uri mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura.
Ni umwana w’umukobwa nk’uko The Ben yari aherutse kubitangariza mu gitaramo cyo kumurika album ya Bwiza yitwa ‘25 Shades’ giherutse kubera mu Bubiligi, aho yari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamela ku rubyiniro.
Amakuru avuga ko uyu mwana yavutse mu ijoro ryakeye tariki 18 Werurwe 2025, avukira mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, akaba yiswe Mugisha Paris.
The Ben na Pamella bibarutse nyuma y’umwaka hafi n’igice, kuko bakoze ubukwe bw’igitangaza mu Kuboza 2023.
Ni kenshi hagiye havugwa ibihugu bitandukanye The Ben na Pamella bashaka kubyariramo, aho habanje kuvugwa Canada nyuma hakaza u Bufaransa, ariko birangiye iyi mfura yabo ivukiye mu Bubiligi.
The Ben na Pamella bibarukiye mu Bubiligi aho bamaze iminsi
TANGA IGITECYEREZO