Mu gihe habura iminsi mike ngo ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, ihure n’Amavubi y’u Rwanda mu mukino wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, icyamamare Victor Ikpeba yaburiye bagenzi be kudafata uyu mukino nk’uworoshye.
Ikpeba, wabaye umukinnyi mwiza wa Afurika mu 1997 ndetse akaba yarakinnye ibikombe by’Isi bibiri (mu 1994 no mu 1998), yavuze ko kuba Nigeria ifite amazina akomeye atari byo bitanga intsinzi. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na SuperSport, aho yagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu itsinda atari impanuka.
Victor Ikpeba yagize ati: "Kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu itsinda kandi rukaba rwaradutsinze umwaka ushize, birerekana ko ari ikipe ikomeye. Ntitugomba kwirara. Yego, urutonde rw’abakinnyi 23 Nigeria ifite rurakomeye, ariko muri Afurika, amazina si yo atsinda imikino, ugomba kujya mu kibuga ugakina.
U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota 7 mu mikino ine imaze gukinwa, mu gihe Nigeria iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 3 gusa. Uyu mukino utegerejwe na benshi uzabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, aho Nigeria izaba ishaka amanota atatu y’ingenzi mu gihe Amavubi yo azaba ashaka gukomeza kuyobora iri tsinda.
Victor Ikpeba yasabye abanya Nigeria kudasuzugura umukino w'Amavubi
Ku wa Gatanu ikipe y'igihugu ya Nigeria izamanuka mu kibuga ikina n'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO