Hashize imyaka irenga 10 ababyinnyi Wade Robson na James Safechuck batangaje ko Michael Jackson yabasambanyije bakiri abana. Ibi byahinduye ubuzima bwabo, aho bavuga ko bahuye n’ibibazo bikomeye birimo n'iterabwoba bashyizweho n'abafana b’uyu muhanzi wari ukunzwe n'abatari bake ndetse n’umuryango we wamaganira kure ibi birego.
Wade Robson na James Safechuck, bagaragaye bwa mbere mu 2019 muri filime mbarankuru "Leaving Neverland", bagarutse muri filime nshya "Leaving Neverland 2: Surviving Michael Jackson". Muri iyi filime, bongeye kuvuga ku byo bemeza ko bakorewe na Michael Jackson bakiri abana, ndetse banagaruka ku ngaruka zabyo mu buzima bwabo nk'uko inkuru dukesha ikinyamakuru People ibivuga.
Robson, ubu ufite imyaka 42, yavuze ko guhamya ibi birego byamushyize mu kangaratete, cyane cyane bitewe n’uburyo abafana ba Michael Jackson n’itangazamakuru babifashe nabi.
Ati: "Reba ukuntu isi yose yamaganye ibyo
navuze! Abafana ba Michael Jackson bararakaye cyane, ibitangazamakuru nabyo
bikajya bibitindaho… Byari ibintu biteye ubwoba."
Safechuck na we w’imyaka
47, yavuze ko mbere yo gushyira ahagaragara ibyo avuga ko yanyuzemo, yari afite
ubwoba bwinshi. Ati: "Icya mbere nari mfite ubwoba bwo
kubwira abantu ukuri. Michael yajyaga ambwira ati ‘Abantu nibaramuka babimenye,
ubuzima bwawe buzaba burangiye’."
Uruhande rw’umuryango wa
Michael Jackson rwabihakanye
Nubwo ibi birego bikomeje kuvugwa, umuryango wa Michael Jackson n’abamwunganira mu mategeko bakomeje kubihakana bivuye inyuma.
Jonathan Steinsapir wunganira Michael Jackson Estate, yagize ati: "Twizeye neza ko Michael ari
umwere kuri ibi birego byose. Nta bimenyetso bifatika bibyemeza, kandi ibi
byose byatangajwe nyuma y’uko Michael Jackson yitabye Imana."
Abagize umuryango wa
Jackson, barimo abavandimwe be Marlon,
Tito na Jackie, nabo bavuze ko ibi birego ari uburyo bwo gushaka amafaranga,
aho kuba ukuri.
Oprah Winfrey yagize icyo
avuga kuri iki kibazo
Umunyamakuru ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Oprah Winfrey yatangaje ko yakiriye Robson na Safechuck mu kiganiro nyuma y’uko "Leaving Neverland" isohotse. Yavuze ko yumvise inkuru zabo kandi yizera ko barenganyijwe.
Ati: "Nari nzi ko gutanga umwanya kuri
aba bagabo no kuvuga inkuru zabo bizatuma nanjye ndenganwa n’abafana ba Michael
Jackson. Ariko ibi ni ibintu bikomeye ntibikwiye gucecekwa."
Kuki Robson na Safechuck
babanje kwanga gutanga ubuhamya?
Mu 2005, Wade Robson yari
umwe mu batangabuhamya bakomeye ba Michael Jackson mu rukiko, avuga ko atigeze
amuhohotera. No mu 1993, Safechuck na we yavuze ko atigeze agirirwa nabi.
Ariko muri iyi filime
nshya, Robson avuga ko icyo gihe yari yaratojwe asabwa guceceka. Ati: "Michael yakundaga kumbwira ati
‘Tugomba kurwana kuri iki kibazo, ntibagomba kudusenya’."
Urubanza ruzakomeza mu
2026
Nubwo imanza zabo zabanje guteshwa agaciro kubera ko igihe cyari cyararenze, urukiko rwemeje ko bazongera kwitaba mu Gushyingo 2026. Safechuck yavuze ko yiteguye guhangana muri urwo rubanza.
Ati: "Ndashaka kurwanira James muto wahemukiwe."
Robson na we yongeyeho
ati: "Icy’ingenzi ni uko nsubira mu
rukiko nkavuga ukuri. Ibyo ku bwanjye ni intsinzi."
Ese ukuri kuri he?
Iki kibazo gikomeje gutera impaka zikomeye. Bamwe bavuga ko aba bagabo barimo gushaka amafaranga, mu gihe abandi babona ko barimo gushaka ubutabera nubwo bisa nk'aho bakererewe cyane. Ni mu gihe abafana bakemeje guhakana ibyo umuhanzi bihebeye aregwa, bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Abareze Michael Jackson batangaje ko ubuzima bwabo bwashyizwe mu kangaratete nyuma y'uko bajyanye uyu muhanzi mu nkiko
TANGA IGITECYEREZO