Umugore w’imyaka 53 wo mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 63 agahita ahamagara ubuyobozi ngo abumenyeshe ibyo yakoze.
Mukandoreyaho
Josephine w’imyaka 53 utuye mu Mudugudu wa Uwiraro, Akagari ka Murengezo,
Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, yivuganye umugabo we akoresheje
umupanga hanyuma ahamagara umuyobozi w’umudugudu amumenyesha ko yamwishe.
Dusengimana
Michel w’imyaka 30 n’umukobwa wa nyakwigendera witwa w’imyaka 17 y’amavuko,
nibo bikekwa ko baba ari abafatanyacyaha na Mukandoreyaho Josephine.
Umukuru
w’umudugudu yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugore yishe umugabo we nyuma y’uko ku
wa 17 Werurwe bari bagiranye amakimbirane akaba aribyo bishobora kuba byarabaye
umusemburo wo gukora iki cyaha.
Mudugudu
avuga ko nyakwigendera witwa Uwifashije Metusela ku wa 17 Werurwe yari yiriwe
mu isoko rya Mukungu, atashye anyura muri Santere y’ubucuruzi ya Karambo,
anatahana icupa ry’urwagwa, arishyira mu nzu, arasohoka akomangira uwo mugore
we wari mu yindi nzu batangira gutongana.
Ati
“Muri uko gutongana ni bwo umugore yasohokanye umupanga, hari mu ma Saa Tatu
z’ijoro umugabo ariruka ubwatsi bw’inka bwari buri iruhande rw’ibiraro byazo
buramutega,yikubita hasi agwira urubavu, umugore ahita amugeraho umutwe
arawujanjagura.”
Uwo
mugore yatemye umugabo we ahita anashiramo umwuka hanyuma we ahita ajya
kwiryamira bwenda gucya, yandikira ubutumwa bugufi umukuru w’umudugudu
amumenyesha ko yishe umugabo we.
Umuyobozi
w’Umudugudu yagize ati “Mbibonye namuhamagaye ntiyacamo, mpamagara umuhungu we
mubaza icyo nyina ampamagariye ambwira ko yiryamiye ntabyo azi. Muhamagaye
nanone icamo, arambwira ngo ya makimbirane abyaye urupfu, ndamurangije.”
Umukuru
w’mudugudu avuga ko yahise yihutira kujya kureba ibibaye agezeyo asanga nibyo
koko nyakwigendera aryamye hafi y’ibiraro by’inka yashizemo umwuka.
TANGA IGITECYEREZO