Nubwo u Rwanda na Nigeria bitari byakina imikino myinshi, ntabwo rwakunze kwitwara neza imbere ya Nigeria ariko imibare ya vuba iraruvugira kuko mu mikino ibiri iheruka guhuza ibi bihugu byombi u Rwanda rwabonye amanota 4/6, mu gihe Nigeria yo yabonye amanota 1/6.
Mu mikino mike ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,
imaze gukinamo n'ikipe y'igihugu ya Nigeria, imibare yerekana ko bakunze
kunganya ariko na buri kipe ikaba yarabashije kubona intsinzi cyane ko umukino
uheruka rwatsinze Nigeria 2-1.
Kuri uyu
wa Gatanu itariki 21 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro, Rwanda
ruzakira Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026
kizakinirwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Uyu
mukino ni uwa Munani mu mateka ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa
yose. Mu mikino irindwi iheruka guhuza ibi bihugu u Rwanda rwatsinzemo umukino
umwe, Nigeria itsinda imikino ibiri maze amakipe yombi anganya imikino ine.Muri
iyi mikino u Rwanda rwinjije ibitego bitatu, rwinjizwa ibitego
bitandatu.
Umukino
wa Mbere wahuje ibi bihugu byombi wakinwe ku itariki 5 Kamena 2004. Ni umukino
wari uwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ariko warangiye Nigeria itsinze u
Rwanda rwari rufite abakinnyi bakomeye nka Gatete Jimmmy ibitego 2-0
Umukino
wa Kabiri wahuje u Rwanda na Nigeria wakinwe tariki ya 6 z'ukwezi kwa Gatanu mu
2005, ukaba wari uwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, wasoje amakipe
yombi aguye miswi 0-0.
Umukino
wa gatatu wahuje aya makipe y'ibihugu byombi wakinwe tariki ya 29 z'ukwezi kwa
2 mu 2012 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, ukaba wararangiye amakipe
yombi anganya 0-0.
Umukino
wa Kane wakinwe tariki ya 6 z'ukwezi kwa 6 mu 2012, ukaba wari uwo kwishyura mu
gushaka itike y'igikombe cy'Afurika. Warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego
2-1.
Umukino
wa Gatanu aya makipe yombi wakinwe tariki ya 15 z'ukwezi kwa Mbere muri 2018
muri CHAN, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Umukino
wa 6 wakinwe ku itariki 10 Nzeri 2024 nawo warangiye amakipe yombi anganya 0-0
mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Africa AFCON kizabera mu gihugu
cya Morocco.
Umukino
wa karindwi wahuije u Rwanda na Nigeria wabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2024,ukaba wararangiye u Rwanda rutsinze Nigeria imbere y’abafana babo ibitego 2-1.
Ibitego byarwo byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mutsinzi Ange mu gihe
Nigeria yatsindiwe na Samuel Chukwueze.
U Rwanda ruzakina umukino wa Munani rukina na
Nigeria rushaka kuguma kwandika amateka meza kuri Nigeria no kuguma kuyobora
itsinda C mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2026 kizabera Usa,
Cnada na Mexico.
Mu itsinda C u Rwanda ni urwa mbere n’amanota
arindwi aho ruyanganya na Afurika y’Epfo na Benin, naho Lesotho ikagira amanota
atanu, Nigeria ikagira amanota atatu naho Zimbabwe yo ikagira inota rimwe.
Mu mikino 4 u Rwanda rumaze gukina mu itsinda C Rwatsinze imikino ibiri, runganya umwe, ndetse rutsindwa umwe.
Imikino u Rwanda
rwatsinze harimo uwa Afurika y’Epfo na Lesotho, Rwanganije na Zimbabwe ndetse
rutsindwa na Benin.
Umukino uheruka guhuza u Rwanda na Nigeria u Rwanda nirwo rwawutsinze ibitego 2-1
Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rurakina na Nigeria mu mukino wa Gatanu mu itsinda C ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026
Mu itsinda C u Rwanda ni urwa mbere mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'isi cya 2026
Amavubi niyo aheruka kwitwara neza mu mukino wa Nigeria
Imibare igaragaza umusaruro wavuye mu mikino y'u Rwanda na Nigeria
TANGA IGITECYEREZO