Rev Dr. Pasteur Antoine Rutayisire yasobanuye mu buryo burambuye uburyo Bibiliya isobanura ubutegetsi bwa Satani ku isi, inkomoko yabwo, intego yawo ndetse n’ingaruka bigira ku bakirisitu n’isi muri rusange.
Rev. Dr. Rutayisire yavuze ko Bibiliya igaragaza ko Satani yakuwe mu ijuru nyuma yo gushaka kwigira Imana, maze amanukana kimwe cya gatatu cy’abamalayika.
Yagize ati: "Satani yamanukanye 1/3 cy’abamalayika n’imyuka yo mw’ijuru (Ibyahishuwe 12:4, 7-9), ahita yubaka ubutware bukomeye bufite inzego zitandukanye zirimo abafite ubutware, abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y'umwijima n’imyuka mibi (Abefeso 6:11-12)."
Mu kiganiro cyihariye na inyaRwanda, Rev. Dr Antoine Rutayisire yakomeje avuga ko intego nyamukuru ya Satani ari ukuyobya abari mu isi kugira ngo bamuyoboke aho kumvira Imana. Ati: "Intego ye ni ukuyobya abari mw’isi bakamuyoboka."
Ku bijyanye n’ububasha bwahawe umuntu, yavuze ko Imana yahaye umuntu ububasha bwo gutegeka isi n'ibiyirimo, ariko Satani abonye ko adashobora gutegeka ijuru, yahisemo gushuka umuntu kugira ngo amwambure ubwo bubasha.
Yagize ati: "Satani abonye adashoboye gutegeka ijuru yahisemo gushuka umuntu amwambura ubutware bw’isi. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Satani ategeka isi y’umwijima, ni ukuvuga isi y’abatumvira Imana."
Ku bijyanye n’ingaruka z’ubuyobozi bwa Satani ku isi, yasobanuye ko aho hose habura amahoro, urugomo, intonganya n’urwango, biba bigaragaza ubutegetsi bwa Satani.
Yagize ati: "Yesu yavuze ko nta kindi kizana Satani uretse kwica, kwiba no kurimbura (Yohana 10:10). Aho uzabona hose abantu babuze amahoro, aho uzabona abantu bicana, barwana, bangana bari mu ntambara z’uburyo bwose, uzamenye ko Satani ari mu kazi."
Yavuze ko ibikorwa by’urugomo, urugamba, ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’isesagura ry’umuco ari ibimenyetso by’ubutegetsi bwa Satani. Yagaragaje ko abantu bakwiye kugira ubushishozi kugira ngo batagwa mu mitego ye.
Ku bijyanye n’urubyiruko, Dr. Rutayisire yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kugira ubushishozi bwimbitse kugira ngo rutagwa mu mitego ya Satani, rukiga kumenya uko bakurikira inzira y’Imana mu buzima bwa buri munsi.
Yavuze ko inyigisho za Bibiliya zigomba kuba urufatiro rw’imibereho yabo, aho buri gikorwa cyose kigomba kubakirwaho. Ati: "Nta nyigisho imwe cyangwa iyindi yasubiza ikibazo cy'uburyo urubyiruko rwahangana n'imiyoborere mibi ya Satani. Buri kintu cyose mu buzima gifite amabwiriza y’Imana, kandi kuyagenderaho bituma ubuzima bugira intego."
Mu gusobanura uko umukirisitu ashobora gutandukanya imiyoborere y'Imana n'iy'uburiganya bwa Satani, Dr. Rutayisire yavuze ko igisubizo kirimo kumvira Ijambo ry'Imana. Yagize ati: "Iyo tugenze nk’uko Imana ishaka, ntabwo twagwa mu buriganya bwa Satani. Uyoba ni utazi inzira! Bibiliya itwereka inzira, kandi inzira ni Yesu."
Yasoje asaba abakirisitu guhaguruka bakaba urugero rwiza rw’ubuyoboke nyakuri, bagaharanira gukurikira Yesu Kristo nk’umwami n’umucunguzi. Ati: "Umukirisitu ni uwakiriye Yesu Kristo nk’umucunguzi we, akemera kwihana ibyaha akabivamo kandi akemera kugenda yumvira Kristo nk’Umwami we mu byo akora byose."
Iki kiganiro cyagaragaje ko gukurikira inzira ya Kristo ari bwo buryo bwonyine bwo gutsinda ubutegetsi bwa Satani no kubaho mu mucyo w’Imana.
TANGA IGITECYEREZO