RURA
Kigali

L.Dave wiyeguriye kuririmba indirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana ni muntu ki?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:17/03/2025 21:25
0


Uko ibihe biha ibindi, niko umuziki wa Gospel ugenda wunguka impano nshya. Tuyishime David ukoresha izina rya Love David ahina rikaba L.Dave ni umwe mu baramyi bakomeje gukora kandi batanga icyizere mu kiragano gishya.




Mu bihangano bye, L.Dave yibanda ku butumwa buvuga urukundo rw’Imana rwerekaniwe muri kristo Yesu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, L.Dave yavuze ko yatangiye kuririmba kera muri choral y’abana bato (Sunday school) akiri muto nk’undi mwana wese wakuriye mu rugo rw’ababyeyi basenga, ariko yaje kwakira no gukurikira umuhamagaro mumpera z’umwaka wa 2016 kugeza n’ubu akaba akomeje ngo yuzuye icyo Imana yamuhamagariye.

Afite intego y’uko mu bihe biri mbere azakomeza kuririmba indirimbo zihishura Urukundo rw’Imana (ariyo kamere y’Imana nyakuri) mu isi cyane cyane ku bw’iki gisekuru cy’ubu ndetse n’ibindi bizagenda biza nyuma.

Yavuze ko kandi ku bwe yifuza gukora indirimbo nyinshi kandi zipfunyitsemo ubuzima ngo uzumva wese amurikirwe kandi abone ubuzima buzirimo bwose. Kuri ubu akaba amaze gukora indirimbo 14.

Agaruka ku mbogamizi ahura nazo zituma adakora nkuko abyifuza, L.Dave avuga ko kugira ngo ubone indirimbo yuzuye yabasha gusangizwa abantu bisaba imbaraga nyinshi ahanini aba ari imbaraga z’ubushobozi bw’amafranga. 

Yagize ati:” bisaba rero kubona amaboko kugira ngo ubashe kuyibona, ni igikorwa gisaba gufatanya n’abandi bumva umumaro bifite abantu Imana ikunda, rero ubu abantu bamfata amaboko ntabwo baragwira.”

L.Dave kandi yashimiye abantu bakomeje kumushigikira, ndetse anabasabira umugisha ku Mana. 

Yagize ati: ”Cyakoze ibikorwa bimaze gukorwa byavuye mu maboko y’abakunda Imana bifuza cyane kubona umucyo w’Imana; Urukundo rugwira kandi rukaganza mu isi yose, Abo ndabashimira cyane kandi mbahoza ku mutima.”

Kuri ubu indirimbo ye iri hanze yitwa “Indirimbo idacika”, ikaba yiganjemo ubutumwa bwiza umukristu akeneye muri iki gihe. Ni muri urwo rwego rero ashishikariza abantu bose kuyumva ndetse bakanayisangiza bagenzi babo.

Reba indirimbo nshya ya L.Dave yitwa "Indirimbo idacika."
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND