RURA
Kigali

NBA: Boston Celtics yaburaga abakinnyi bakomeye yatsinze Brooklyn Nets

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/03/2025 8:55
0


Boston Celtics yakomeje kwerekana imbaraga zayo muri shampiyona ya NBA, itsinda Brooklyn Nets amanota 104-96 mu mukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nubwo itari ifite ibihangange byayo Jayson Tatum na Jaylen Brown, baruhukijwe kubera imvune.



Kristaps Porzingis ni we wihariye umukino, atsinda amanota 25. Wari umukino we wa kabiri nyuma yo kumara imikino umunani adakina kubera uburwayi. Yongeyeho rebounds 13, byafashije Celtics gukomeza kuyobora umukino.

Undi wigaragaje cyane ni Baylor Scheierman, umusore mushya watoranyijwe ku mwanya wa 30 muri NBA Draft. Yatsinze amanota 20, harimo 12 yatsinze mu gace ka kane, aho yafashije cyane Celtics kwigaranzura Brooklyn Nets. 

Uyu mukinnyi yakoze itandukaniro atsinda imipira 7 kuri 8 mu mashoti ye, harimo 6 kuri 7 yateye ashaka gutsinda amanota atatu. Yari ku rwego rwo hejuru bituma Celtics binjira mu gace ka nyuma bari imbere n’inota rimwe (71-70).

Mu gace ka nyuma, uyu musore yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ufite ubushobozi, atsinda amanota atatu inshuro ebyiri zikurikiranye aha Celtics amahirwe yo kwitwara neza kugeza umukino urangiye.

Umutoza wa Celtics, Joe Mazzulla, yashimye uko Scheierman yitwaye, agira ati: "Afite imbaraga n’ishyaka ridasanzwe n’bunararibonye budasanzwe... Boston ni umujyi mwiza mu mikino kandi abafana bacu ni beza cyane."

Celtics bamaze gutsinda imikino 50 muri uyu mwaka, bakomeza kwicara ku mwanya wa kabiri muri mu Burasirazuba, inyuma ya Cleveland Cavaliers. 

Nubwo bafite umwanya mwiza, umutoza Mazzulla yavuze ko batagomba kwiha icyizere cy’uko bamaze kubona umwanya mwiza mu mikino ya playoffs. Ati "Ntacyo twizeye ku musozo wa shampiyona, tugomba gukomeza gutsinda."

Brooklyn Nets bo bakomeje kugira ibihe bitoroshye, dore ko batsinzwe imikino 7 muri 10 iheruka.

Boston Celtics bakomeje kwerekana ko bakeneye kwegukana igikombe cya NBA ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ndetse abakinnyi bose bari kugira uruhare mu kwesa iyo ntego.

Mu yindi mikino yakinwe, ikipe ya Cleveland Cavariels yatsinzwe na Los Angeles Clippers amanota 132-119, Atalanta Hawks itsinda Charlotte Hornets amanota 134-102 naho Golden State Warriors itsinda Milwaukee Bucks amanota 104-93.

 

Boston Celitocs yatsinze Brooykin Nets iguma kuba iya kabiri mu Burasirazuba

Celtics mu migambi yo kwisubiza iki gikombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND